RFL
Kigali

Korali Shalom yakuye urujijo ku byavugwaga ko yahagaritswe nyuma y’igitaramo bakoreye muri Kigali Convetion Center

Yanditswe na: Editor
Taliki:4/09/2018 11:15
0


Mu minsi micye ishize korali Shalom y'i Nyarugenge mu itorero rya ADEPR yakoreye igitaramo gikomeye muri Kigali Convention Center, gikurikirwa n'inkuru ivuga ko ubuyobozi bwa ADEPR Nyarugenge bwayihagaritse. Kuri ubu aba baririmbyi bakuye urujijo kuri aya makuru bo bise ibihuha.



Kuri iki cyumweru tariki 02 Nzeli 2018, korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge yakoreye ivugabutumwa muri Paruwasi ya ADEPR Gihogwe aho yari yatumiwe mu gitaramo gisoza igiterane cy’amasengesho bari bamazemo igihe cy’icyumweru. Iri vugabutumwa iyi korali yakoze ryakuyeho urujijo ku byari bimaze iminsi bivugwa ko ishobora kuba yarahagaritswe n’ubuyobozi bwa ADEPR Nyarugenge.

Korali Shalom yagiye muri Kigali Convention Centre ifite ubwoba bwinshi ihakorera igitaramo gikomeye-AMAFOTO

Shalom choir mu gitaramo yakoreye muri Kigali Convention Center

Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gihogwe kuva kuwa mbere taliki ya 27 Kanama 2018 kugera ku cyumweru taliki ya 02 Nzeli 2018 bari bamaze iminsi mu giterane cy’amasengesho yo gusaba ububyutse mu itorero ry’Imana  aho abantu bafashe umwanya uhagije wo kwegerana n’Imana no guhemburwa n’ijambo ryayo binyuze mu bakozi b’Imana batandukanye ndetse n’indirimbo z’amakorali atandukanye.

Shalom choir

Shalom choir mu ivugabutumwa yakoreye i Gihogwe

Iki giterane mu minsi yacyo yose cyagaragayemo abakozi b’Imana batandukanye barimo amakorali yose akorera umurimo w’Imana aho i Gihogwe nka Rangurura, Moriah Choir, Temoignage, Jehovanis hamwe n’umuhanzi Pastor Mugabo Venuste n’abandi bakozi b’Imana barimo; Pastor Claude, Ev.Nshizirungu Emmanuel n’abandi. Rev.Denis Twagiramungu umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Gihogwe yavuze ko buzuye ishimwe ku Mana kuko intego y’iki giterane yagezweho ati:

Twari twateguye iki giterane mu ntego yo gusaba Imana ngo itugarurire ibihe byacu by’ububyutse bwa kera kandi rwose kirangiye abanyetorero bahembutse mu buryo bw’umwuka n’ubw'umubiri kuko nyuma yo gusenga no kumva ijambo ry’Imana hanabayemo ubwitange ku nyubako y’urusengero hatangwa asaga miliyoni ebyiri n’igice n’ikibanza nk’icya Miliyoni eshatu.

Ku cyumweru ku munsi wo gusoza iki giterane hari hatumiwe korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge yabonye imbaga y’abakristo benshi bitabiriye kuva mu materaniro ya mu gitondo maze nyuma ya saa sita bakora igitaramo gikomeye  abantu bahemburwa n’indirimbo z'iyi korali ku rwego rwo hejuru, abanyamibabaro bagarukwamo n’ibyiringiro, abanyabyaha barihana bakira Yesu nk’umwami n’umukiza. Iyi korali yongeye gushimangirako ari imwe mu zigwijeho abakunzi benshi bitewe n’ubuhanga ndetse n’ubutumwa bukubiye mu bihangano byayo.

Shalom choir

Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge yakoze uru rugendo rw’ivugabutumwa mu gihe hari hamaze iminsi hahwihwiswa amakuru avuga ko ubuyobozi bwa korali Shalom bwaba bwarahagaritswe nyuma y’igitaramo baheruka gukorera muri Kigali Convetion Center bazira kuba bararirimbishije abariririmbyi batarakirwa n’ubuyobozi bw’itorero ariko ibi byose uru rugendo rukaba rwagaragaje ko korali Shalom ihagaze neza kandi ikomeye mu gukora umurimo w’Imana.

Indi mpamvu ibyemeza ni uko iyo muri ADEPR wahagaritswe mu itorero ryawe (umudugudu ubarizwamo) nta handi uba wemerewe kuvuga ubutumwa muri ADEPR. Nk'uko byashimangiwe na Bwana Samuel Mushinzimana umutoza w’indirimbo wa korali Shalom, ivugabutumwa bakoreye i Gihogwe ryakuyeho urujijo ku byari byatangajwe ko bahagaritswe i Nyarugenge. Uwera uririmba muri korali Shalom nawe yabwiye Inyarwanda.com ko ibyo guhagarikwa atari ukuri, ati: "Oya (ntabwo twahagaritswe), ejo (aravuga ku Cyumweru) twari dufite ivugabutumwa i Gihogwe ni ho twakoreye igitaramo"

REBA ANDI MAFOTO

Shalom choir

Shalom Choir yahembuye benshi mu ivugabutumwa yakoreye i Gihogwe

ADEPR Gihogwe

Rev.Kayiranga Theophile umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Nyarugenge yari yaherekeje korali Shalom i Gihogwe

ADEPR GihogweADEPR GihogweADEPR Gihogwe

ADEPR Gihogwe

Bwana Rev.Denis Twagiramungu umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Gihogwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND