RFL
Kigali

Korali Shalom yatumiye Alex Dusabe mu gitaramo izakorera muri Kigali Convention Center

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/07/2018 14:50
0


Tariki 12/08/2018 ni bwo korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge izakora igitaramo gikomeye kizabera muri Kigali Convention Center. Ni igitaramo bazaba bari kumwe na Alex Dusabe umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.



Ni igitaramo bise 'Imbere ni heza live concert' gifite insanganyamatsiko igira iti: "Nta teka tugiciriweho" (Abaroma 8:1). Iki gitaramo kizabera muri Kigali Convention Center kuva Saa Saba z'amanywa. Shalom choir bazaba bari kumwe na Alex Dusabe ndetse n'umuvugabutumwa Prof Kigabo.T. Kwinjira ni ukugura DVD iriho indirimbo zabo nshya z'amashusho. Iyo DVD izaba igura amafaranga ibihumbi bitanu (5,000Frw).

Shalom choir

Shalom choir

Bamwe mu baririmbyi ba korali Shalom

Nzeyimana Samuel umuyobozi w'indirimbo muri korali Shalom yabwiye Inyarwanda.com ko kugeza ubu imyiteguro y'igitaramo cyabo igeze kure. Abajijwe impamvu bashyize iki gitaramo muri Kigali Convention Center mu gihe bitamenyerewe ku bahanzi n'abaririmbyi bo muri ADEPR kuba bakorera ibitaramo mu ma hoteli akomeye, Nzeyimana Samuel yagize ati:

Twagiyeyo kuko ari hanini hakwakira abantu benshi. Ikindi ni mu rwego rwo gusubiza icyifuzo cy'abakunzi bacu. Muri 2016 twakoreye muri ADEPR Nyarugenge haruzura, muri 2017 tujya muri Serena Hotel haruzura, twakabaye tujya muri Dove Hotel muri hotel ya ADEPR ariko yakira abantu bacye (15000), ubu rero gahunda ni Kigali Convention Center.

Image result for Umuhanzi Alex Dusabe amakuru

Alex Dusabe yatumiwe na korali Shalom

Korali Shalom bagiye gukora iki gitaramo nyuma y'ikindi gikomeye bakoze tariki 5 Ugushyingo 2017. Ni igitaramo bise “Yesu Turagukurikiye Live Concert” cyo kubyina intsinzi y'ikaruvali. Abantu baje ari benshi cyane ndetse bamwe basubirayo babuze aho bicara. Mu mwaka wa 2016 nabwo korali Shalom yakoze igitaramo gikomeye cyabereye muri ADEPR Nyarugenge gihuruza imbaga y'abakunzi bayo ndetse benshi mu bacyitabiriye babura aho bicara n'aho bahagarara. Gusa kwinjira aha hose byari ubuntu.

Shalom choir

Igitaramo korali Shalom igiye gukorera muri KCC

Korali Shalom yashinzwe mu mwaka wa 1986 itangira ari korali y’abana bato. Icyo gihe muri ADEPR Nyarugenge hari korali nkuru imwe ariyo Hoziyana. Mu mpera z’uyu mwaka wa 2016, Korali Shalom yamuritse umuzingo wa mbere w’indirimbo z’amajwi n’amashusho. Iyi korali igitangira yitwaga korali Umunezero ikaba yari igizwe n’abana bato. Mu 1986, ubwo abari bayigize bari bafite imyaka iri hagati ya 15-17 yaje kuba korali y’urubyiruko, icyo gihe mu Gakinjiro haza indi korali yitwaga korali Cyahafi kuri ubu yitwa Baraka ari nayo yahise iba iya kabiri. Mu 1990 baje kwemererwa n'itorero ryabo kwitwa izina, bahita biyitwa Shalom choir.

Shalom choir

Igitaramo Shalom choir baherutse gukora cyaritabiriwe cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND