RFL
Kigali

Korali Seraphim ya AEBR igiye gufashisha abarwayi amaraso inasure abandi barembeye mu bitaro bya CHUK

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/12/2014 14:44
1


Hagiye kubaho mu mugoroba w'amashimwe uzaba ugamije gufasha abarwayi barembeye mu bitaro bya CHUK aho bazafashishwa imyambaro, ibiribwa, ibikoresho by'isuku ndetse bazanafashishwa amaraso azatangwa n'abaririmbyi ba Korali Seraphim ndetse n'abakunzi bayo hiyongereyeho n'abandi bose bafite umutima wo gufasha.



Ibi bizaba ku munsi ukomeye wiswe "Seraphim Day" wateguwe na Korali Seraphim yo mu itorero rya AEBR Kacyiru uzaba tariki ya 24 Ukuboza 2014, icyo gikorwa cya Korali Seraphim kikaba kigamije kandi kwizihiza Noheli hanafashwa abarwayi.

Gutanga amaraso bizakorwa guhera saa mbiri za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba, naho kuva ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kugeza saa Sita z'ijoro buri mucye Noheli ikaba, hazaba hari igitaramo cyatumiwemo abahanzi n'amakorali atandukanye. Hagati aho ariko kuva saa Saba kugeza saa cyenda za kumanywa, hazabaho gahunda yo gusura abarwayi muri CHUK.

aebr

Muri icyo gitaramo cy'amakesha kizanabonekamo Rev Pastor Gato Munyamasoko; umushumba mukuru w'Itorero AEBR ku rwego rw'igihugu akaba ari nawe uzigisha ijambo ry'Imana, kizabonekamo Horeb Choir, Isoko y'imigisha,Narada Worship Team,The Soldiers of christ, umuhanzi Samuel Niyigaba n'abandi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugabo jean pierre9 years ago
    bravo seraphim ni ukuri muri indashyikirwa mu Rwanda hose kandi Imana ibahe umugisha kandi abanyarwanda twese tubari inyuma.





Inyarwanda BACKGROUND