RFL
Kigali

Korali Prince of Peace yaririmbwemo na Miss Akazuba Cynthia yateguye igitaramo cyo kuramya Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/07/2015 15:02
0


Kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Nyakanga 2015 kuva isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri St Etienne mu Biryogo hazabera igitaramo cy’urubyiruko cyo kuramya no guhimbaza Imana cyateguwe na Korali Prince of Peace yo kuri urwo rusengero, iyi Korali ikaba yararirimbwemo na Akazuba Cynthia wabaye Miss East Africa 2009



Iki gitaramo bise “Worship Explosion” gifite insanganyamatsiko iboneka muri Zaburi 148 kikaba cyaratumiwemo abahanzi batandukanye bazafatanya na Prince of Peace guhimbaza Imana. Nk’uko Eddie Mico umwe mu baririmbyi ba Prince of Peace yabitangarije inyarwanda, muri icyo bazaba bari kumwe n’itsinda Beauty For Ashes, Pastor BDP,  DJ Spin, Alice Higiro, Cynthia n’abandi.

Korali Prince of Peace yateguye iki gitaramo, imaze imyaka 15 ikorera mu itorero rya Angilikani mu Biryogo. Bamwe mu banyuze muri iyi korali bamaze kugera ku rwego rushimishije muri muzika abo ni nka Eddie Mico, Esdras Kwizera n'abandi.

Hari n’abandi batandukanye bayinyuzemo baje kuba ibyamamare abo ni nka Akazuba Cynthia wabaye Miss Kigali na Miss East Africa 2009, Akanyana Charon Wabaye Miss w’icyahoze ari kaminuza y’u Rwanda n’abandi. 

Miss Akazuba Cynthia yanyuze muri iyi Korali


Umuhanzi Eddie Mico ni umwe mu bagize iyi korali Prince of Peace






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND