RFL
Kigali

MU MAFOTO: Korali Penuel, Simon Kabera, Papi Clever na Gisele bahembuye abitabiriye igitaramo 'Uko ni ukuri'

Yanditswe na: Editor
Taliki:11/12/2018 14:55
0


Korali Penuel ikorera umurimo w'Imana mu itorero rya ADEPR Rukurazo yakoze igitaramo cyahembuye imitima y'abenshi. Ni igitaramo aba baririmbyi bise 'Uko ni ukuri live concert' batumiyemo abaramyi Simon Kabera, Papi Clever na Gisele Precious.



Iki gitaramo cyabaye tariki ya 09/12/2018 kuva Saa Saba z'amanywa kibera kuri ADEPR Rukurazo ku Kimironko. Insanganyamatsiko yacyo yagiraga iti 'Byose biranyumvira' ikaba iboneka muri Matayo 8:26. Abaririmbyi bose baririmbye muri iki gitaramo cyiswe 'Uko ni ukuri live concert' bahembuye imitima ya benshi bacyitabiriye. Bose barishimiwe cyane biba akarusho kuri korali Penuel yateguye iki gitaramo. 

Penuel choir

Korali Penuel mu gitaramo 'Uko ni ukuri live cobcert'

Papi Clever yavuze ko mu mwaka w'1998 yajyaga abona Simon Kabera aririmba muri korali Amahoro. Yashimiye Imana mu buryo bukomeye kuba aririmbanye na Simon Kabera kuri stage imwe nawe acuranga gitari. Iki gitaramo cyaranze n'ibihe bidasanzwe mu kuramya Imana bifasha abacyitabiriye gusabana n'Imana. Abacyitabiriye bongeye kuryoherwa mu mwanya w'ijambo ry'Imana ryari rifite umutwe ugira uti "Byose biranyumvira."

Papi Clever

Papi Clever asuhuzanya na Simon Kabera

Penuel choir

Precious Gisele mu gitaramo cya korali Penuel

Korali Penuel yateguye iki gitaramo ni korali yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu mwaka wa 2000, icyo gihe yari Itsinda ry’abanyeshuri bagera kuri 7 bigaga mu mashuri yisumbuye. Aba bari bakiri ingimbi n’abangavu batangiye kujya basaba umwanya wo gushima Imana mu materaniro, bakabikora mu gihe babaga basoje amasomo yabo baje mu biruhuko. Nyuma baje gutangiza korali y'abanyeshuri bagenda baguka gutyo kugeza uyu munsi, bakaba bageze kuri byinshi birimo indirimbo z’amashusho.

REBA ANDI MAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE

Penuel choirPenuel choirGisele Precious

Gisele Precious

Papi Clever

Papi Clever hamwe na Simon Kabera

Penuel choirPapi CleverPapi CleverPapi CleverPapi CleverADEPR RukurazoADEPR RukurazoADEPR RukurazoPenuel choirPenuel choirUko ni ukuri Live Concert

Bahembukiye bikomeye muri iki gitaramo

Penuel choirUko ni ukuri Live ConcertUko ni ukuri Live ConcertUko ni ukuri Live ConcertUko ni ukuri Live Concert

Iki gitaramo cyasize urwibutso rukomeye ku bacyitabiriye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND