Korali Penuel ikorera umurimo w'Imana mu itorero rya ADEPR Rukurazo yakoze igitaramo cyahembuye imitima y'abenshi. Ni igitaramo aba baririmbyi bise 'Uko ni ukuri live concert' batumiyemo abaramyi Simon Kabera, Papi Clever na Gisele Precious.
Iki gitaramo cyabaye tariki ya 09/12/2018 kuva Saa Saba z'amanywa kibera kuri ADEPR Rukurazo ku Kimironko. Insanganyamatsiko yacyo yagiraga iti 'Byose biranyumvira' ikaba iboneka muri Matayo 8:26. Abaririmbyi bose baririmbye muri iki gitaramo cyiswe 'Uko ni ukuri live concert' bahembuye imitima ya benshi bacyitabiriye. Bose barishimiwe cyane biba akarusho kuri korali Penuel yateguye iki gitaramo.
Korali Penuel mu gitaramo 'Uko ni ukuri live cobcert'
Papi Clever yavuze ko mu mwaka w'1998 yajyaga abona Simon Kabera aririmba muri korali Amahoro. Yashimiye Imana mu buryo bukomeye kuba aririmbanye na Simon Kabera kuri stage imwe nawe acuranga gitari. Iki gitaramo cyaranze n'ibihe bidasanzwe mu kuramya Imana bifasha abacyitabiriye gusabana n'Imana. Abacyitabiriye bongeye kuryoherwa mu mwanya w'ijambo ry'Imana ryari rifite umutwe ugira uti "Byose biranyumvira."
Papi Clever asuhuzanya na Simon Kabera
Precious Gisele mu gitaramo cya korali Penuel
Korali Penuel yateguye iki gitaramo ni korali yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu mwaka wa 2000, icyo gihe yari Itsinda ry’abanyeshuri bagera kuri 7 bigaga mu mashuri yisumbuye. Aba bari bakiri ingimbi n’abangavu batangiye kujya basaba umwanya wo gushima Imana mu materaniro, bakabikora mu gihe babaga basoje amasomo yabo baje mu biruhuko. Nyuma baje gutangiza korali y'abanyeshuri bagenda baguka gutyo kugeza uyu munsi, bakaba bageze kuri byinshi birimo indirimbo z’amashusho.
REBA ANDI MAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE
Gisele Precious
Papi Clever hamwe na Simon Kabera
Bahembukiye bikomeye muri iki gitaramo
Iki gitaramo cyasize urwibutso rukomeye ku bacyitabiriye
TANGA IGITECYEREZO