Mu rwego rwo gufasha abatuye umujyi wa Kigali kurangiza uyu mwaka wa 2017 bameze neza mu buryo bw’umwuka korali Omega ya ADEPR Kabagari muri paruwasi ya Kacyiru ku bufatanye n’ubuyobozi bw’umudugudu wa Kabagari,babateguriye igiterane gisoza umwaka.
Iki giterane kizatangira kuwa 30/12/2017 gisozwe ku cyumweru kuwa 31/12/2017 saa ine z’umugoroba. Iki giterane cyahawe Insanganyamatsiko igira Iti”Soreza umwaka mu biganza by’Imana” kiratangira kuri uyu wa gatandatu saa cyenda z’amanywa,ahaba hari umuvugabutumwa Roti uzwi ku izina rya Nyagasanaribuka,umuhanzikazi Claudine wamenyekanye mu ndilimbo ‘Iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe’ korali Integuza yo kuri paruwasi ya Kacyiru,hamwe n’amakorari yo ku mudugudu wa ADEPR Kabagari ariyo Gosheni na Bethesida.
Claudine Giramahoro yatumiwe muri iki giterane
Ku cyumweru kizakomeza ariko gitangirane n’amateraniro ya mu gitondo kize gusubukurwa saa kumi hakomeza igitaramo cyo gutangira umwaka kizasozwa mu masaha ya saa tatu,aho abahanzi batandukanye n’abavugabutumwa abatangabuhamya n’abafite amashimwe aremereye arimo ibyo Imana yabakoreye bazaba basimburana n’amakorari ku gatuti.
Ubuyobozi bw’umudugudu wa Kabagari dukesha iyi nkuru,buratangaza ko muri iki giterane imitima ya benshi izahembuka,abantu bakagarurirwa ibyabo satani yabariganije muri uyu mmwaka urangiye kandi abantu bakinjizwa mu mwaka wa 2018 bari mu mbaraga nshya zinesha icyaha zikiteguza kuzaba mu gitaramo cyo mu ijuru,bukaboneraho kurarika abantu bose kuzabana nabo muri icyo giterane cy’umugisha.Twabibitsa ko umudugudu wa ADEPR Kabagari ubarizwa mu murenge wa Kacyiru munsi gato y’aho abagenzi bategera imodoka (Gare ya Kacyiru.
Korali Integuza
Koralo Omega
Korali Goshen
Bethesda choir
TANGA IGITECYEREZO