RFL
Kigali

Korali Le Seneve ifite isezerano ryo kwaguka yapfunduriye abakunzi bayo agaseke k’ibyiza yabahishiye-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/01/2017 18:24
11


Le Seneve ni korali ikorera umurimo w’Imana muri EPR Paruwasi ya Gikondo ahari korali Injiri Bora izwi cyane mu muziki wa Gospel. Iyi korali ikaba yagejeje ku bakunzi bayo amashusho y’indirimbo zigize Album ya mbere yitwa ‘Shimwa Mukiza’. Kuri ubu indirimbo zigize iyi Album ukaba ushobora kuzirebera kuri Youtube.



Korali Seneve yatangiye ku ya 3/10/1999 ibyarwa n’itsinda ry'abanyeshuri bigaga mu mashuri yisumbuye n'abandi bacye bigaga muri Kaminuza. Kuva ubwo korali Le Seneve yakomeje kwaguka itekereza ku izina ryayo ntiyakomeza kwitwa korali y'abanyeshuri ahubwo ishaka izina rishya rya Le Seneve ryakuwe muri Matayo 13:31-32.

Le seneve ni ijambo riri mu rurimi rw'igifaransa rikaba risobanuye akabuto ka Sinapi kamwe gakura kakaba igiti kinini. Olivier umwe mu bayobozi ba korali Le Seneve aganira na Inyarwanda.com ubwo yasobanuraga ku izina rya Le Seneve yagize ati “Natwe rero ni yo vision dufite yo kwaguka mu murimo w'Imana. Ubu turashima Imana ikomeje kugenda itwagura ubu bamwe muri twe bakomeje kaminuza hanze abandi ni abakozi abandi bari muri secondaire."

Kugeza ubu korali Le Seneve irashima Imana yagiye iyagura ndetse ikaba ikomeje kuyagura no kuyigeza ku masezerano aba baririmbyi bahawe kuba cyera. Yagize ati “Ubu turashima Imana ko yagiye itwagura mu buryo bwose ubu Imana ikaba yaradushoboje no gusohora DVD album vol 1 y'amajwi n'amashusho yitwa Shimwa mukiza. Impamvu twahisemo gutangira dushima ni uburyo tuzirikana ineza Imana yatugiriye rero natwe nta kindi twayitura uretse kuyishima."

REBA HANO 'MANA YACU' YA KORALI LE SENEVE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mubecks7 years ago
    God be with le seneve
  • Desire7 years ago
    Mukomereze aho kbsa Le Seneve
  • Abru7 years ago
    Imana ishimwe cyane kubw'iyi chorale turayikunda cyane
  • Abru7 years ago
    Imana ibashoboze kandi ibashyigikire.
  • Abru7 years ago
    Nukuri pe Imana ibajye imbere kuva mufite vision nziza ibyo mushaka kugeraho ibibahe maze ubutumwa bwayo bugere kure.
  • Leon7 years ago
    Indirimbo yanyu ni Nziza mukomereze aho
  • Aime7 years ago
    Wow I like your song...
  • Luc7 years ago
    Le seneve mukomereze ahooo
  • Rukundo7 years ago
    Le seneve turabakunda cyane
  • K7 years ago
    Mugere no kubandi ba jeunes mubabwirize
  • Herve7 years ago
    Ni byiza





Inyarwanda BACKGROUND