Korali Jehovah Niss ya ADEPR Cyahafi yizihije Isabukuru y’imyaka 20 imaze kuva itangijwe mu muhango wabaye kuri iki cyumweru duteye umugongo. Ibyo birori byitabiriwe n’imbaga y’abakristo bakunda iyo Korali, byaranzwe n’ibihe by’umunezero ku mpande zose by’umwihariko ku baririmbyi ba Jehovah Niss.
Korali Sayuni nayo ibarizwa ku mudugudu wa ADEPR Cyahafi yatunguye Korali Jehovah Niss, iyiha igikombe mu rwego rwo kuyishimira kuba yaritwaye neza igakora iby’ubutwari mu myaka 20 imaze kuva ivutse. Yabasabye gukomeza gukora iby’ubutwari kandi bihesha Imana icyubahiro.
Uyu muhango witabiriwe n'abashumba batandukanye
Korali Jehovah Niss yari mu byishimo bidasanzwe
Hakaswe umutsima mu kwizihiza iyi sabukuru
Ibyo birori bya Korali Jehovah Niss byitabiriwe na bamwe mu bashumba bakuru mu itorero ADEPR aho twavuga nk’umuyobozi wungirije w’Ururembo rwa Kigali, Rev Pastor Joseph wari umushyitsi mukuru. Hari kandi umuhanzi Simon Kabera, waririmbiye abari aho bakanezerwa bakajya mu Mwuka.
Simon Kabera yahesheje umugisha abari aho
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Perezida wa Korali Jehovah Niss, Mbirinde Sylvere yadutangarije ko bashima Imana yabanye nabo kuva Korali itangiye kugeza uyu munsi hakaba hari byinshi byiza bagezeho nko kuba baraguze ibyuma byabo bwite bifite agaciro ka miliyoni enye mu gihe mbere bacurangaga ingoma y’uruhu.
Ikindi bishimira ni ukuba baragutse bakaba benshi barimo n'abantu bakuru mu gihe batangiye ari urubyiruko. Yavuze ko mu myaka itanu iri imbere, bateganya nanone kuzakora ikindi gikorwa cyo gushima Imana. Ikindi gikorwa bashyize imbere ni ugukora Album Audio ya gatatu izaba ari iya kabiri mu z'amashusho.
Amafoto yaranze uyu muhango wa Korali Jehovah Niss
Korali Sayuni yataramiye abari aho
Buri wese wafataga ijambo yashimiraga Korali Jehovah Niss
Korali Jehovah Niss yaratunguwe ihabwa igikombe
Rev Pastor Joseph umuyobozi wungirije w'Ururembo rwa Kigali, yishimiye igikombe cyahawe Korali Jehovah Niss
Amafoto: Kayiranga Mecky
TANGA IGITECYEREZO