RFL
Kigali

Korali Inshuti z'Umwami ya ADEPR Gasave igiye kwiziyiza isabukuru y'imyaka 30 yifatanya n'abababaye

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/12/2014 16:41
4


Kuwa 25 Ukuboza 2014, Korali Inshuti z’Umwami Yesu yo muri ADEPR Gasave izaba yizihiza isabukuru y’imyaka mirongo itatu (30) imaze itangiye umurimo w’Imana, aba baririmbyi bakaba barahisemo kwizihiza iyi sabukuru bakora ibikorwa by’urukundo bafasha abababaye.



Kuva mu mwaka w’ 1984 ubwo iyi Korali yatangizwaga kugeza muri 201, imyaka mirongo itatu irashize Korali « Inshuti z’Umwami »  ikorera umurimo w’Imana  mu itorero rya ADEPR, muri Paruwase Gasave yo mu mudugudu wa  Gasave ibayeho.

Mu mwaka w’ 1984 ku munsi wa Noheli nibwo iyi Korali yatangiye umurimo biturutse ku gitekerezo cy’abagore 3 b’abakozi b’Imana bayoboraga umudugudu wa ADEPR Gasave  mu rwego rw’ivugabutumwa bashyiraho itsinda ryo kuririmba mu rusengero ryunganira korali imwe rukumbi yahabaga. Batangiye basaba umwanya wo gushima Imana no kuririmba, ibyo bakabikora buri Cyumweru bigera ubwo batongera kujya basaba uwo mwanya, ubwo ubuyobozi bw’umudugudu bwabahaga umwanya buvuga ngo «Reka twumve ba babyeyi »

Ubu iyi korali igizwe n'abaririmbyi benshi kandi bakomeje umurimo w'ivugabutumwa

Ubu iyi korali igizwe n'abaririmbyi benshi kandi bakomeje umurimo w'ivugabutumwa

Kuva ubwo bakomeza umurimo gutyo bitwa Korali y’ababyeyi. Bakomeje gusenga no gukora umurimo muri ubwo buryo hatangira kuzamo abandi bakristo banyuranye biganjemo urubyiruko bityo muw’ 1988 kubera urwo rubyiruko rwinshi nibwo batangiye kwitwa Korali B Gasave kuko iyari ihari yitwaga Korali A Gasave.

Yakomeje umurimo w’Imana aho nyuma y’amahano yagwiririye igihugu cyacu ya Jenoside yakorewe abatutsi igahitana bamwe mu bari abaririmbyi bayo, hajemo abandi baririmbyi benshi baje gushyigikira umurimo w’Imana arinabwo yaje guhindura izina yitwa Korali Inshuti z’Umwami Yesu

Nk’uko abatangije Korali bari bafite intego z’ivugabutumwa bwiza binyuze mu indirimbo, Korali Inshuti z’Umwami Yesu yakomeje iyo ntego. Binyuze muburyo bwo gukangurira abantu kwihana ibyaha byabo hakoreshejwe indirimbo, gusura abakene n’abarwayi murwego rwo gushyigikira ivuga butumwa, kwita ku mibereho myiza y’abaririmbyi bayo

Murwego rw’ivuga butumwa, Korali Inshuti z’Umwami Yesu yakoze ingendo zitandukanye  z’ivuga butumwa bwiza mu ntara zitandukanye z’igihugu aho ubutumwa bwiza bwavuzwe bwahinduye benshi ndetse hanavuka amatorero ahantu hatandukanye yagiye ikorera ingendo z’ivuga butumwa.

Korali Inshuti z ‘Umwami Yesu yasohoye album y’indirimbo z’amajwi 3 mu myaka ishize. Muri uyu mwaka wa 2014 yashyiriye ahagaragara abakunzi bayo ndetse n’abanyarwanda bose  izindi ndirimbo nshya zayo enye (4) z’amajwi aho ubu ziri kugezwa ku bakunzi bayo batandukanye hifashishijwe itangazamakuru ritandukanye. Ikaba irimo no kwitegura kugeza kubakunzi bayo izo ndirimbo muburyo bw’amashusho mu ntangiriro z’umwaka wa 2015.

inshuti z'umwami

Mu gukomeza uwo murongo, iyi Korali yateguye ibikorwa bitandukanye byo gusura imiryango itishoboye ndetse no gusura abarwayi bakabaha amafunguro n’ibindi bakeneye ngo babashe kwizihiza neza Noheli, iyi bakaba barabonye ariyo nzira nziza yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 ya Korali yabo bifatanya n’abababaye.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rukundo9 years ago
    turabashyigikiye.
  • Kamana Martin9 years ago
    Iyi Korali iratunejeje rwose ifite intego nziza yo kwibuka abatishoboye no kubafasha. Imana ibahe umugisha kdi bakomeze Imana irabashyigikiye
  • Muneza Augustin9 years ago
    Nibyiza rwose Imana ibahe umugisha gutekereza gukora ibyo.Imana ibahe umugisha kandi kugiti cyanye byanyigishije gukorera Imana
  • simon habana9 years ago
    Muranejeje cyane





Inyarwanda BACKGROUND