RFL
Kigali

Korali y'abana icurangirwa n’umwana wahanuriwe na Patient Bizimana igiye kumurika album

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/11/2016 20:24
0


Nyuma y’uko umwana witwa Ndayishimiye Peace ahanuriwe na Patient Bizimana kuzatera imbere, kuri ubu uyu mwana akomeje gutera imbere mu gucuranga piano ndetse by’umwihariko korali acurangira ikaba igiye kumurika indirimbo z’amashusho mu gitaramo uyu mwana yiteguye kuzacurangamo.



Kuri iki cyumweru tariki ya 13 Ugushyingo ni bwo abana bagize Light Choir yo mu itorero rya ADEPR Kicukiro umudugudu wa Nyakabanda bari bageze ku munsi wabo wa nyuma wo gufata amashusho y’indirimbo zabo, iyi korali ikaba icurangirwa n’umwana w’umuhanga kuri Piano witwa Ndayishimiye Peace wahanuriwe na BIZIMANA Patient kuzatera imbere ubwo yatsindaga mu bahataniraga Star of Jesus mu gikorwa cya Doxa Light Entertainment.

Ubwo bari muri iki gikorwa twagiranye ikiganiro kirambuye n’umuyobozi  w’iyi korali  Mugisha Ernest tumubaza byinshi ku murimo bakora, Mugisha kaba yadutangarije ko nyuma  yo gukora indirimbo z’amajwi bashima Imana ko igikorwa cyo kuzikorera amashusho nacyo kigeze ku musozo, abajijwe aho bakura ubushobozi bwo gukora izo ndirimbo, yasubijeko  byose babikesha ababyeyi, abarimu babo ndetse n’itorero babafasha kubona ubushobozi bwo kujya mu nzu zitunganya imiziki (studio ), aboneraho no kugira inama abandi bana bajya bitinya ko bakwiye gutinyuka ,ngo bakarebera ku yandi ma Chorale yateye imbere no kuri bakuru babo bakaba bagira ibyifuzo byo kubageraho.

Light choir yatangiye yitwa Korali y’abana, ahagana muri 2013 nibwo yaje kubona izina yitwa Light Choir, ikaba ibonekamo abana bafite impano zo gucuranga Guital, Piano ndetse no kuvuza ingoma za kijyambere, Umwe mu barimu b’aba bana RUKUNDO Francine, yadutangarije ko bishimiye iyi ntambwe aba bana bagezeho, kuri we ngo asanga ibi bizatuma aba bana bakunda uyu murimo wo kuririmbira Imana, ndetse n’impano zabo bagakomeza kuzikoresha neza.

Ndayishimiye

Light choir icurangirwa na Ndayishimiye Peace

Ndayishimiye

Ndayishimiye Peace ni umwana ufite ubuhanga mu gucuranga piano

Patient Bizimana

Patient Bizimana ubwo yahanuriraga Peace kuzatera imbere mu gucuranga piano

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND