RFL
Kigali

Korali Hyssop mu gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/08/2016 16:44
1


Korali Hyssop ibarizwa ku mudugudu wa ADEPR Kiruhura, yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana kizaba kuri iki cyumweru tariki 28 Kanama 2016 kuva isaa munani kikazabera Kiruhura aho iyo korali ikorera umurimo w’Imana.



Korali Hyssop yateguye iki gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana nyuma yo gusanga bikwiriye na cyane ko hari byinshi byiza Imana yabakoreye ukongeraho ko n'Ijambo ry’Imana rivuga ko ibihumeka byose bikwiye gushima Uwiteka nkuko biri muri Zaburi 150: 6.

Dushime Light Bonkey umutoza w’amajwi muri korali Hyssop, yabwiye Inyarwanda.com ko muri icyo gitaramo cyabo bazaba bari kumwe n’abakozi b’Imana batandukanye barimo Rev Pastor Ntambabazi Jean Baptiste uzigisha ijambo ry'Imana ndetse hakaba haratumiwe n’andi makorali atandukanye arimo Worship team ya ADEPR Ntora n'ayandi.

UMVA HANO 'UBUKI' YA HYSSOP CHOIR

Korali Hyssop igizwe n'abiganjemo urubyiruko, yatangijwe mu mwaka wa 2004 itangira yitwa korali y’abanyeshuri dore ko ari nabo bari bayigize. Kuva ubwo, bakomeje kugenda baguka mu miririmbire yabo, batangira gukora ibihangano byabo kugeza ubu bakaba bafite indirimbo zabo bwite z’amajwi zigera ku 9.

Hyssop choir

Hyssop choir ya ADEPR Kiruhura

Hyssop choir

Worship team ya ADEPR Ntora

Hyssop choir

 UMVA HANO 'UBUKI' YA HYSSOP CHOIR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Claude7 years ago
    Imana izabashyigikire, iyi korari ndayikunda ifite indirimbo zihimbitse neza kandi bazi kuririmba !





Inyarwanda BACKGROUND