Korali Hyssop ibarizwa ku mudugudu wa ADEPR Kiruhura, yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana kizaba kuri iki cyumweru tariki 28 Kanama 2016 kuva isaa munani kikazabera Kiruhura aho iyo korali ikorera umurimo w’Imana.
Korali Hyssop yateguye iki gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana nyuma yo gusanga bikwiriye na cyane ko hari byinshi byiza Imana yabakoreye ukongeraho ko n'Ijambo ry’Imana rivuga ko ibihumeka byose bikwiye gushima Uwiteka nkuko biri muri Zaburi 150: 6.
Dushime Light Bonkey umutoza w’amajwi muri korali Hyssop, yabwiye Inyarwanda.com ko muri icyo gitaramo cyabo bazaba bari kumwe n’abakozi b’Imana batandukanye barimo Rev Pastor Ntambabazi Jean Baptiste uzigisha ijambo ry'Imana ndetse hakaba haratumiwe n’andi makorali atandukanye arimo Worship team ya ADEPR Ntora n'ayandi.
UMVA HANO 'UBUKI' YA HYSSOP CHOIR
Korali Hyssop igizwe n'abiganjemo urubyiruko, yatangijwe mu mwaka wa 2004 itangira yitwa korali y’abanyeshuri dore ko ari nabo bari bayigize. Kuva ubwo, bakomeje kugenda baguka mu miririmbire yabo, batangira gukora ibihangano byabo kugeza ubu bakaba bafite indirimbo zabo bwite z’amajwi zigera ku 9.
Hyssop choir ya ADEPR Kiruhura
Worship team ya ADEPR Ntora
TANGA IGITECYEREZO