RFL
Kigali

Korali Horeb igiye kumurika Album ya mbere y'amajwi mu gitaramo kizabanzirizwa n'igikorwa cyo gutanga amaraso

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/08/2017 16:01
2


Korali Horeb ikorera umurimo w'Imana mu itorero rya AEBR Kacyiru yateguye igitaramo gikomeye izamurikiramo album yayo ya mbere y'amajwi. Korali Horebu igizwe n'urubyiruko ni imwe mu makorali akunzwe cyane mu itorero rya AEBR riyoborwa ku rwego rw'igihugu na Rev Dr Gato Corneille Munyamasoko.



Ngabonziza Aline, umwe mu bayobozi ba korali Horeb yateguye iki gitaramo yabwiye Inyarwanda.com ko iki gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki  11 Kanama 2017 kikazabera kuri AEBR Kacyiru kuva Saa kumi n'imwe z'umugoroba.

Iki gitaramo kizabanzirizwa n'igikorwa cyo gutanga amaraso yo gufasha imbabare zo mu bitaro bya CHUK,na cyo kizaba tariki 11 Kanama 2017 kuva Saa munani z'amanywa, akaba ari igikorwa cy'urukundo no gufasha cyateguwe ku bufatanye bwa korali Seraphim Melodies ya AEBR Kacyiru, RBC na korali Horeb. 

Ngabonziza Aline yakomeje avuga ko muri iki gitaramo bazamurikiramo album yabo ya mbere y'amajwi, bazaba bari kumwe n'umuhanzi Aime Uwimana, Healing worship team ndetse n'andi makorali yo kuri AEBR Kacyiru. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose bazifuza gufatanya nabo muri iki gitaramo. 

Horeb choir

Korali Horeb ya AEBR Kacyiru

Image result for Healing worship team amakuru inyarwanda

Healing worship team itegerejwe muri iki gitaramo

Image result for Aime Uwimana amakuru inyarwanda

Aime Uwimana na we azaba ahari

Image result for SERAPHIM CHOIR amakuru inyarwanda

Birumvikana Seraphim Melodies ntiyabura muri iki gitaramo

Horeb choir

Korali Horeb irakataje mu muziki uhimbaza Imana

Horeb choir

Abasore bagize korali Horeb

Horeb choir

Abakobwa bagize korali Horeb






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Adjabu corneil6 years ago
    ohh Horeb kweli congz kabisa imana ikomeze ibagurire inkiko nukuri tuzaba tuhabaye be blessed kandi courage
  • Aladine6 years ago
    waoooo turahabaye God blessed all members





Inyarwanda BACKGROUND