RFL
Kigali

Korali Guilgal y’i Huye igiye kumurikira i Kigali Album y’amashusho kuri iki Cyumweru

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/01/2017 15:25
0


Korali Guilgal y’i Cyarwa i Huye mu itorero Eglise Apostolique pour le Reveil au Rwanda (Itorero ry'Intumwa n'ububyutse mu Rwanda) igiye gukorera urugendo rw’ivugabutumwa mu mujyi wa Kigali mu rwego rwo kumurika Album yabo ya mbere y’amashusho bise ‘Arashoboye’ igizwe n’indirimbo 12.



Mwiseneza Jessica perezida wa korali Guilgal yabwiye Inyarwanda.com ko urwo rugendo rwabo bazarukora kuri iki Cyumweru tariki 8 Mutarama 2017 bakazarukorera ku cyicaro gikuru cy'itorero Apostolique kiba Kabeza. Ivugabutumwa abaririmbyi ba korali Guilgal bazaba bajemo rikazatangira kuva saa tatu n’igice za mu gitondo kugeza saa Sita n’igice z’amanywa. Yagize ati "Uru rugendo rugamije kumurika iyo album yacu ya mbere twise Arashoboye, tuzarukorera ku cyicaro gikuru cy'itorero Apostolique kiba Kabeza mu gakorosi."

Korali Guilgal yabayeho kuva mu mwaka wa 2005 kugeza ubu ikaba ifite abaririmbyi 60. Iyi Album yabo ya mbere y’amajwi n’amashusho bagiye kumurikira muri Kigali, bayishyize hanze tariki 11 Ukuboza 2016 bayimurikira i Huye basanga byaba byiza banayimurikiye abakunzi babo bari muri Kigali.

Iyi Album ‘Arashoboye’ ya korali Guilgal igizwe n’indirimbo 12 ari zo izi: Shima, Ngize amahirwe, Uzandinde kwibagirwa, Hozana, Arashoboye, Nduburira amaso, Muhumure, Sinzapfa nzarama, Uragahora ku ngoma, Ninde utagushima, Yesu ni we na Mfata ukuboko.

DVD Album

REBA HANO 'NGIZE AMAHIRWE' YA KORALI GUILGAL Y'I HUYE IGIZE GUKORERA IGITARAMO I KIGALI

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND