RFL
Kigali

Musanze: Korali Goshen yakoze ibirori bikomeye mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 20-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/09/2018 20:30
0


Korali Goshen ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru muri Paruwasi ya Muhoza yakoze ibiroli bikomeye byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 no kumurika Album ya 3 y’amashusho.



Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 korali Goshen imaze no kumurika Album ya gatatu y’amashusho byabaye ku cyumweru tariki 16 Nzeli 2018 kuva Saa munani z’umugoroba kugeza Saa kumi n’ebyiri (14h-18h00), bibera mu mujyi wa Musanze kuri Centre Pastoral Notre Dame de Fatima.

Korali Goshen yakase umutsima nk’ikimenyetso cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 

Iki gitaramo kitabiriwe n’abantu benshi bavuye impande n’impande z’igihugu dore ko iyi korali imaze kwigarurira imitima ya benshi. Cyaririmbyemo abaririmbyi banyuranye nk’itisnda ryo guhimbaza Imana riytwa Lewis Vocal Band, Bosco Nshuti ndetse na Deo Munyakazi umuhanga mu gucuranga inanga ya Kinyarwanda. Aba bose bahuje imbaraga na korali Goshen bakora igitaramo gikomeye cyanyuze abacyitabiriye.

Byari ibirori bibereye ijisho

Iki gikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 korali Goshen imaze ibayeho no kumurika Album ya gatatu cyabimburiwe n’igiterane cy’ivugabutumwa cyatangiye kuva kuwa kane taliki ya 13 Nzeli 2018 aho mu minsi yacyo ya mbere cyaberaga ku rusengero rwa ADEPR Muhoza aho babarizwa. Ni mu gihe kuwa Gatandatu cyabereye kuri Stade y’akarere ka Musanze gitangijwe n’urugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge rwavuye ku rusengero rwerekeza ahubatse Stade Ubworoherane ndetse hanatangirwa ubwisungane mu kwivuza ku miryango isaga 100 itishoboye.

Nk'uko byari biteganijwe ku munsi wo ku cyumweru ubwo iki giterane cyasozwaga ni bwo korali Goshen yakoze ibiroli bikomeye byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 bamaze bakora umurimo w’Imana aho umwe mu bamaze imyaka myinshi muri iyi korali yavuze ubuhamya bw’uburyo yatangiye ari iy’abana bato bishuri ryo ku cyumweru maze uko imyaka yashiraga bagenda bakura kugeza ubwo bavuyemo Goshen y’ubu ngubu.

Imbere y’imbaga y’abantu ndetse n’imbere y’ubuyobozi bw’itorero korali Goshen iserukiwe n’abuzukuru bayo mu mwambaro mwiza bakase umutsima nk’ikimenyetso cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ndetse banafungura Album DVD ya gatatu imurikwa ku mugaragaro abantu batangira kuyigura. Mu gusoza iki giterane benshi bahamije ko cyagenze neza, banishimiye ibikorwa korali Goshen imaze kugeraho mu myaka imaze ibwiriza ubutumwa, cyane cyane bishimira ko hari benshi bahindutse kubera ivugabutumwa iyi korali yakoze mu myaka 20 imaze. Kamanzi Danny umuyobozi wa korali Goshen yavuze ko bashima Imana cyane kubw’imigendekere myiza y’igiterane cy’ivugabutumwa bateguye. Mu magambo ye yagize ati:

Iki gitarane cyacu cyagenze neza kuva ku munsi wa mbere kugera ku munsi wa nyuma kuko cyabonetsemo abantu bakira agakiza noneho ku wa Gatandatu twifatikanya n’ubuyobozi bw’itorero n’ubwinzego za Leta dukora urugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge tugeze kuri Stade Ubworoherane y’akarere ka Musanze tuhakorera igiterane gikomeye cy’ivugabutumwa tunumva ubuhamya bw’abantu bahoze mu biyobyabwenge bukenye ku cyumweru dukora igitaramo twizihiza isabukuru y’imyaka 20 tunamurika Album y’amashusho ya gatatu birumvikana ko ibintu byose byagenze neza cyane.

REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE

Korali Goshen ya ADEPR Musanze yizihije isabukuru y’imyaka 20 inamurika Album DVD 3 kumugaragaro


Kamanzi Danny umuyobozi wa korali Goshen

Mugabo Benjamin ushinzwe iterambere muri Goshen Family Choir ni we wavuze amateka arambuye ya korali Goshen

Ev Nshizirungu Emmanuel ni we wabwirije ijambo ry’Imana 

Bafashijwe cyane

Ni ibirori byitabiriwe cyane

AMAFOTO: Stonny -Picture






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND