RFL
Kigali

Kigali: Korali Gasave yabyaye korali Hoziana ya ADEPR Nyarugenge igiye kwizihiza yubire y’imyaka 50

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/11/2018 9:44
0


Korali Gasave ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR muri Paruwasi ya Gasave ifatwa nk’umubyeyi wa Korali Hoziana y’i Nyarugenge nk'uko amateka ari. Iyi Korali Gasave niyo ya mbere yabayeho muri ADEPR mu mujyi wa Kigali. Kuri ubu igiye kwizihiza Yubile y’imyaka 50.



Korali Gasave yabayeho kuva mu mwaka w’i 1968 ni ukuvuga nyuma y’umwaka umwe itorero rya ADEPR rigeze mu mujyi wa Kigali kuko ryahageze muri 1967 rivuye mu cyahoze ari Cyangugu na Gisenyi. Iyi korali yakoze ivugabutumwa ry’amavuna hirya no hino mu rurembo rw’umujyi irihereye i Nyarugenge bituma haza kubakwa urusengero maze bigeze mu mwaka w’i 1978 bamwe mubari abaririmbyi ba Korali Gasave bakora Korali yasigaye i Nyarugenge ari nayo Hoziana y’uyu munsi, iyi akaba ariyo mpamvu Korali Gasave ifatwa nk’umubyeyi wa Korali Hoziana.

Gasave choir

Korali Gasave igiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 50

Kamana Justin umuyobozi wa Korali Gasave yavuzeko buzuye ishimwe ku Mana ku bwo kubabashisha guhagarara bashikamye mu murimo wayo. Ati:"Imyaka 50 ni myinshi kandi muriyo twakozemo ivugabutumwa rihindurira abantu kuri Kirsto Yesu, mu by’ukuri ntibyari byoroshye twanyuze mu mbusane z’ibihe rimwe bikatworohera ubundi bikatugora ariko muri byose Imana yaradushoboje kandi ivugabutumwa twokoze ryatanze umusaruro wo kubyara hafi ya Paruwasi zose mu murembo rw’umujyi wa Kigali. Uyu muyobozi yakomeje avugako ubu icyo bahugiyeho ari ugutegura kwizihiza Yubile y’imyaka 50 iyi korali imaze ibayeho.

Yagize ati:"Kwizihiza iyi Yubile bigizwe n’ibikorwa bizamara igihe cy’icyumweru kuva kuwa 26 Ugushyingo kugera kuwa 02 Ukuboza 2018, mu minsi ya mbere tuzakoramo ibikorwa by’urukundo birimo gusura abarwayi mu bitaro bya CHUK na Kibagabaga, Gufasha abatishoboye n’imiryango yabahoze ari abaririmbyi ba Korali Gasave bitabye Imana bazize impamvu zisanzwe hamwe no gusura no kuremera imiryango yasigaye y’abaririmbyi ba Korali Gasavw bazize Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994 ndetse no gusura abagize intege nke no kubakumbuza kugaruka mu nzu y’Imana.

Image result for Korali Hoziyana amakuru

Korali Hoziyana ifatwa nk'umwana wa korali Gasave

Nyuma y’ibi bikorwa by’urukundo guhera kuwa kane kugera ku cyumweru hazakomeza igiterane k’ivugabutumwa kizajya kibera ku rusengero rwa ADEPR Gasave ruherereye mu Gakinjiro ka Gisozi ,kuwa kane no kuwagatanu kizajya gitangira kuva saa kumi z’umugoroba kugera saa moya z’umugoroba(18h00-19h00) naho kuwa gatandatu no ku cyumweru ari nawo munsi wo kwizihiza Yubile kizajya gitangira kuva kw’isaha ya saa mu nani kugera saa moya z’umugoroba(14h00-19h00.

Gasave choir

Korali Gasave

Mu minsi yose y’iki giterane cya Yubile ya Korali Gasave kizitabirwa n’abakozi b’Imana batandukanye barimo abigisha b’ijambo ry’Imana nka Ev.Hakizimana Justin ,Pastor Uwambaje Emmanuel,Pastor Zigirincuti Michel hamwe n’ubuyobozi bukuru bw’itorero rya ADEPR mu nzego zose ndetse kizabonekamo n’amakorali atandukanye nka Siloam ya Kumukenke ,Rangurura ya ADEPR Gihogwe, Abakundwa na Yesu, Ari ku ngoma n’izindi zose zibarizwa muri Paruwasi ya Gasave.

Korali Gasave yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka w’i 1968 itangizwa n’abantu 6 biganjemo abo mu muryango wa Nyakwigendera Pasiteri Kayihura Jacques ari nawe wazanye ADEPR mu rurembo rw’umujyi wa Kigali. Uko imyaka yagiye ishira korali Gasave yagiye itera imbere mu buryo bwose ari nako yunguka abaririmbyi bashya none ubu mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 ifite abaririmbyi basaga 116 bari mu ngeri zitandukanye.

Gasave choir

Koralu Rangurura izaririmba muri ibi birori

Korali Gasave mu myaka 50 imaze ibonye izuba yakoze ivugabutumwa ryogukorana amavuna yagiye abyara ama Paruwasi hafi ya yose mururembo rw’umugi wa Kigali inarenga imbibi z’i Kigali inafasha hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu ntara y’Iburasirazuba n’amajyaruguru n’igice kinini cy’intara y’amajyepfo. Muri iyi myaka 50 Korali Gasave yakozemo Album 4 z’indirimbo z’amajwi harimo izamenyekanye cyane nka Mana Fasha Isi yacu, Ishimwe ni we Yesu n’izindi nyinshi zagize uruhare rukomeye mu guhembura imitima y’abanyarwanda ndetse inakora cyane ibikorwa by’urukundo nko gusura abarwayi kwa muganga, kuremera abatishoboye no gufashanya hagati yabo.

Gasave choir

Ibirori byateguwe na korali Gasave






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND