Korali Elayono ya ADEPR Remera yasohoye indirimbo nshya ivuga ku byabereye i Gologota ku musaraba wabambweho Yesu Kristo. Ni indirimbo igaragaramo amagambo agendana n'amashusho y'urupfu rwe.
Amashusho y'iyi ndirimbo bise 'Umusaraba', agaragaza uko Yesu yabambwe, uko yakubiswe, n'ibindi birebana n'uko amaraso ye yakijije abamwizera. Korali Elayono igizwe n'abantu 169 basengera kuri ADEPR ya Remera.
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'UMUSARABA' YA KORALI ELAYONO
Iyi korali yashinzwe mu mwaka wa 1996. Abaririmbyi b'iyi korali barimo gutunganya album nshya ya gatatu bateganya kuzashyira ku mugaragaro mu bihe biri imbere nk'uko byatangajwe na Isugi Gloriose ushinzwe Itangazamakuru muri Elayono.
Korali Elayono ifite indirimbo zirenga 300 ziri mu ndimi nk'Ikinyarwanda (inyinshi), Igifaransa, Igiswahili, Icyongereza, n'Ikigande, aho ziri mu njyana zitandukanye nk'Igisirimba, Reggae, Zouks, Rock, Slows, R&B, Rumba, Techno, Ibinimba n'izindi, ariko zose zifite ivugabutumwa rikubiye ku Ivuka rya Yesu (Noheli), Izuka rya Yesu (Pasika), Kugaruka kwa Yesu, Gushima Imana, Kuramya no Guhimbaza n'izindi.
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'UMUSARABA' YA KORALI ELAYONO
TANGA IGITECYEREZO