RFL
Kigali

Korali Elayono yasohoye indirimbo nshya 'Umusaraba' iri kuri album ya 3 bagiye kumurika-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/01/2018 13:39
0


Korali Elayono ya ADEPR Remera yasohoye indirimbo nshya ivuga ku byabereye i Gologota ku musaraba wabambweho Yesu Kristo. Ni indirimbo igaragaramo amagambo agendana n'amashusho y'urupfu rwe.



Amashusho y'iyi ndirimbo bise 'Umusaraba', agaragaza uko Yesu yabambwe, uko yakubiswe, n'ibindi birebana n'uko amaraso ye yakijije abamwizera. Korali Elayono igizwe n'abantu 169 basengera kuri ADEPR ya Remera.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'UMUSARABA' YA KORALI ELAYONO

Image result for Korali Elayono ADEPR Remera

Iyi korali yashinzwe mu mwaka wa 1996. Abaririmbyi b'iyi korali barimo gutunganya album nshya ya gatatu bateganya kuzashyira ku mugaragaro mu bihe biri imbere nk'uko byatangajwe na Isugi Gloriose ushinzwe Itangazamakuru muri Elayono.

Korali Elayono ifite indirimbo zirenga 300 ziri mu ndimi nk'Ikinyarwanda (inyinshi), Igifaransa, Igiswahili, Icyongereza, n'Ikigande, aho ziri mu njyana zitandukanye nk'Igisirimba, Reggae, Zouks, Rock, Slows, R&B, Rumba, Techno, Ibinimba n'izindi, ariko zose zifite ivugabutumwa rikubiye ku Ivuka rya Yesu (Noheli), Izuka rya Yesu (Pasika), Kugaruka kwa Yesu, Gushima Imana, Kuramya no Guhimbaza n'izindi.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'UMUSARABA' YA KORALI ELAYONO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND