RFL
Kigali

Korali Elayono yagarutse muri Studio, izanye iki ?

Yanditswe na: Editor
Taliki:31/08/2017 20:47
3


Korali Elayono yo kuri ADEPR ya Remera yagarutse muri Studio aho intumbero yayo ari ukongera gusangiza buri wese ubutumwa bukubiye mu bihangano byayo.



Korali Elayono yatangiye gukora indirimbo zizaba zigize album yabo nshya muri iki Cyumweru, ngo ifite byinshi bishya yizeye neza ko bizahembura imitima ya benshi bazumva izi ndirimbo zizamura ikuzo ry'Imana.

Kwizera Emmanuel ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri Elayono, yatangaje ko buri wese aho ari ku isi azagerwaho n'izi ndirimo zinyujijwe ku mbuga nkoranyambaga iyi Chorale isanzwe ikoresha kuko intumbero nyamukuru ari ukwamamaza imirimo Yesu yakoze hirya no hino ku isi.

Elayono

Korali Elayono muri studio

Elayono igizwe n'abaririmbyi 164 isanzwe izwiho umwihariko wo gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga inyuza ibihangano byayo (Amafoto, Inyandiko, amajwi n'amashusho) nka Youtube, Flickr, Instagram, Twitter ndetse na Facebook dore ko izo mbuga zose zihuriye ku izina rimwe rya "Elayono Choir", mu gihe cya vuba iraba ishyize hanze ibyo bihangano.

Korali Elayono yibitseho igikombe cya Sifa Reward yahawe muri 2014 na Isange Corporation nka korali ya mbere mu Rwanda ikoresha neza ikoranabuhanga mu gusakaza ivugabutumwa. Korali Elayono ni korali ifite abakunzi bayo benshi bayikurikiranira mu Rwanda, hirya no hino muri Africa, Amerika, Aziya n'Uburayi kandi hari gutegurwa izindi nzira zo kurushaho kwegerana n'abakunzi babo nk'uko byatangajwe.

Korali ElayonoElayonoElayono

Korali Elayono yagarutse muri studio

Ubwo bashyikirizwaga igikombe cya Sifa Reward






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • soso6 years ago
    Elayono dukunda rwose crg turabashyigikiye Imana izababe hafi
  • kibondo6 years ago
    Mbega Chorale dukunda Mana yanjye, Imana ibafashe Bana b'Imana, Yesu abari imbere
  • Kunda6 years ago
    Oooh, mbega byiza weeeee!Sha Elayono ni Chorale Twemera cyane, mutubwire igihe zizabonekera ndabonginze





Inyarwanda BACKGROUND