Korali Elayono yo kuri ADEPR ya Remera yagarutse muri Studio aho intumbero yayo ari ukongera gusangiza buri wese ubutumwa bukubiye mu bihangano byayo.
Korali Elayono yatangiye gukora indirimbo zizaba zigize album yabo nshya muri iki Cyumweru, ngo ifite byinshi bishya yizeye neza ko bizahembura imitima ya benshi bazumva izi ndirimbo zizamura ikuzo ry'Imana.
Kwizera Emmanuel ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri Elayono, yatangaje ko buri wese aho ari ku isi azagerwaho n'izi ndirimo zinyujijwe ku mbuga nkoranyambaga iyi Chorale isanzwe ikoresha kuko intumbero nyamukuru ari ukwamamaza imirimo Yesu yakoze hirya no hino ku isi.
Korali Elayono muri studio
Elayono igizwe n'abaririmbyi 164 isanzwe izwiho umwihariko wo gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga inyuza ibihangano byayo (Amafoto, Inyandiko, amajwi n'amashusho) nka Youtube, Flickr, Instagram, Twitter ndetse na Facebook dore ko izo mbuga zose zihuriye ku izina rimwe rya "Elayono Choir", mu gihe cya vuba iraba ishyize hanze ibyo bihangano.
Korali Elayono yibitseho igikombe cya Sifa Reward yahawe muri 2014 na Isange Corporation nka korali ya mbere mu Rwanda ikoresha neza ikoranabuhanga mu gusakaza ivugabutumwa. Korali Elayono ni korali ifite abakunzi bayo benshi bayikurikiranira mu Rwanda, hirya no hino muri Africa, Amerika, Aziya n'Uburayi kandi hari gutegurwa izindi nzira zo kurushaho kwegerana n'abakunzi babo nk'uko byatangajwe.
Korali Elayono yagarutse muri studio
Ubwo bashyikirizwaga igikombe cya Sifa Reward
TANGA IGITECYEREZO