RFL
Kigali

Korali Elayo ya CEP UR Huye yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Tugendana ibanga’

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/05/2017 8:34
2


Tariki 30 Mata 2017 mu gitaramo cyabereye i Huye muri Auditorium ya Kaminuza y’u Rwanda ni bwo korari Elayo yamuritse album ya kabiri y’amashusho bise ‘Tugendana ibanga’. Kuri ubu amashusho y’indirimbo ‘Tugendana ibanga’ yamaze kugera hanze.



Korali Elayo ni umutwe w’abaririmbyi bo mu Muryango w’Abanyeshuri b’Abapantekoti biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (CEP UR Huye Campus). Aime Mbarushimana yabwiye Inyarwanda.com ko album baherutse kumurika ikubiyemo ubutumwa busaba abantu kugendana ibanga ry’Imana mu mitima yabo.

Korali Elayo

Abaririmbyi ba korali Elayo yo muri CEP UR Huye

Amashusho y’indirimbo ‘Tugendana ibanga’ yatunganyijwe na producer Henry Joel wo mu Urugero Films. Iyi ndirimbo yumvikanamo aya magambo: "Nubwo tugenda nk’abandi, burya abizera tugendana ibanga. Nubwo tubabara nk’abandi, burya ariko tubabarana ibanga, kandi iryo banga turihabwa n’Umwuka Wera, kuko ab’isi ntibarifite kandi ntibarimenya hoya kuko ari umwihariko w’Abera gusa, burya ntukarifate uko ubonye kose kuko ni ryo rizatuzamura ritujyane iwacu mu ijuru."

REBA HANO 'TUGENDANA IBANGA' YA KORALI ELAYO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Keza pacience6 years ago
    Woooooow!ibanga ibanga burya abizera tugendana ibanga!!!
  • Pacifique Iradukunda 6 years ago
    Iyi Chorale Imana iyihe umugisha, yatumye imitima ya benshi ihembuka kubw'iyi ndirimbo! Ndetse N'izindi nka za tube abera, akiza, nzasiga, Ijambo, N'izindi ziri kuri iyi DVD!





Inyarwanda BACKGROUND