El Shaddai choir ni korali ikorera umurimo w'Imana mu itorero Inkuru Nziza rya Gihogwe, ikaba igizwe n'abaririmbyi 26. Kuri ubu aba baririmbyi bari gukora amashusho y'indirimbo zabo zigize album ya mbere ndetse magingo aya basohoye indirimbo ebyiri z'amashusho.
Indirimbo ebyiri zabo z'amashusho bashyize hanze ni; 'Nimuhumure' na 'Hari igihe' akaba ari zimwe mu ndirimbo zigize album yabo ya mbere y'indirimbo 10 z'amajwi yamuritswe muri 2016, ubu bakaba barimo gukora amashusho yazo. El Shaddai choir batangiye kuririmba mu mwaka wa 2002, batangira ari itsinda ry'abanyeshuri. Pacifique Iraguha ushinzwe iterambere muri El Shaddai choir, yabwiye Inyarwanda.com ko muri uyu mwaka wa 2018 bafite intego yo kurangiza album yabo ya mbere y'amashusho.
Korali El Shaddai y'i Gihogwe mu itorero Inkuru Nziza
REBA HANO 'NIMUHUMURE' YA EL SHADDAI CHOIR
REBA HANO 'HARI IGIHE' YA EL SHADDAI CHOIR
TANGA IGITECYEREZO