RFL
Kigali

Korali Christus Regnat igiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 imaze ishinzwe

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:20/10/2016 13:59
1


Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 ishize ibayeho, korali Christus Regnat iri gutegura igitaramo cyo gushimira Imana no kumurika umuzingo (Album) wa 5 izasohoka ku itariki ya 11 Ugushyingo 2016 kuri Lemigo Hotel saa kumi n’ebyili (18h00) z’umugoroba.



Kugirango tumenye uburyo imyiteguro iri kugenda, twasuye Korali Chritsus Regnat aho ikorera imyitozo yo gutegura icyo gitaramo maze tuganira birambuye n’umuyobozi wa Chorale ibijyanye n’icyo gitaramo.

Korali Christus Regnat yavutse mu mwaka wa 2006, ivukira kuri Centre Christus i Remera, icyo gihe ikaba yarabarizwaga muri Centrale ya Remera, Paruwasi Kicukiro (Saint Jean Bosco).

 Korali Christus Regnat igiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 imaze ibayeho

Mu mwaka wa 2008 iyi Korali nkuko babivuga yagize amahirwe yo  guhabwa paruwasi nshya yitiriwe Umwamikazi w’amahoro (Regina Pacis) Remera, akaba arinaho kuva icyo gihe iyi Korali ibarizwa.

Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi wa korale Christus Regnat Alice La Douce Nyaruhirira twamubajije amavu n’amavugo yayo, n’intego zayo. Aha yagize ati ” Nk’uko nabibabwiye, twatangiye mu mwaka wa 2006, icyo gihe twari dufite intego yo gufasha abakirisitu basengera kuri Centre Christus kuririmba Misa y’icyumweru iba mu gifaransa kuko icyo gihe hari igihe haburaga abaririmbyi. Twakomeje gufasha abakirisitu bo kuri Christus ariko tumaze kubona turi kugenda dukomera, twaguye amarembo dutangira no kuririmba ahandi hose badukeneye cyane cyane misa z’ubukwe. Mu myaka yakurikiye twakomeje kwaguka arinako tubona abahanga mu muziki batugana bityo dutangira no gutekereza ku mushinga wo gukora indirimbo muri Studio. Indirimbo twarazikoze kandi zirakundwa ku rwego rwo hejuru bityo bitwongerera imbaraga zo gukomeza gukora indirimbo none ubu tukaba tugeze kuri album ya 5.”

Naho kubijyanye n’igitaramo iyi Korali irimo gutegura yadutangarijeko ubu batangiye imyitozo mu rwego rwo gutegura iki gitaramo cyo gushimira Imana ibyiza byose yagiye ibakorera muri iyi myaka icumi ishize babayeho.

Iki gitaramo kimaze umwaka gitegurwa bakaba baragiteguye mu bice bitatu aribyo, gutegura no gukora ibikorwa by’urukundo bitandukanye, bagiye bakora ibikorwa by’ivugabutumwa, ubu hakaba hakurikiyeho igikorwa cya 3 aricyo kizaba icyo gushima Imana no kuyihimbaza bizaba kuri uyu munsi w’isabukuru yabo.

Christus Regnat yatangiye imyitozo ikomeye kugirango izashimishe abakunzi bayo

Alice asoza ikiganiro twagiranye asaba abakunzi babo kuzitabira iki gitaramo aho yagize ati” Icyo nabwira cyane cyane abakunzi bacu ndetse n’abandi muri rusange n’ukuzitabira iki gitaramo kuko tuzabafasha gusubira ku isoko idakama y’inganzo inoze kandi inyura ubwenge, ikanogera umutima, ikangura imbamutima kandi ikaruhura intekerezo, ya yindi umuntu wese yumva akaruhuka. Muzaze rero dusangire ibyo byiza.”

Twabibutsa ko iyi Korali imaze imyaka icumi ibayeho imaze kwiyubaka kurwego rwiza doreko ubu imaze kugira abanyamuryango bagera mu ijana barangwa n’ubufatanye no gukorera hamwe. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kaka 7 years ago
    woowwww mbega byiza weeeeee!! wa chorale we ndagukunda peeee! muzi icyo gukora kuko iyo ninjiye mu kiliziya nkabona ari mwe mugiye kuririmba missa numva nyuzwe kuko amajwi yanyu agororotse anyura umutima!! Lemigo ndahabaye rwose!! ndabakunda





Inyarwanda BACKGROUND