RFL
Kigali

Korali Christus Regnat yahinduye itariki y'igitaramo gikomeye iri gutegura inatangaza udushya tuzacyiranga

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/11/2018 10:57
5


Korali Christus Regnat ibarizwa muri Kiliziya Gatolika, Arikidiyosezi ya Kigali, Paruwasi Regina Pacis i Remera. Byari biteganyijwe ko korali Christus Regnat izakora igitaramo cy'imbaturamugabo tariki 11/11/2018, gusa kuri ubu habayeho impinduka dore ko itariki y'iki gitaramo yahindutse.



Nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Bizimana Jeremie umwe mu bayobozi ba korali Christus Regnat, igitaramo cy'imbaturamugabo aba baririmbyi bari gutegura kizaba tariki ya 18/11/2018. Icyakora ku bijyanye n'aho iki gitaramo kizabera kimwe n'ibiciro byo kwinjira ntabwo byahindutse.

Iki gitaramo cy'iyi korali ikunzwe n'abatari bacye kizabera muri Kigali Serena Hotel kuva Saa Kumi n'ebyili za ni mugoroba. Kwinjira muri icyo gitaramo ni amafaranga ibihumbi icumi (10,000 Frw) mu myanya y'imbere n'ibihumbi bitanu (5,000 Frw) ahasigaye hose.

Christus Regnat

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Bizimana Jeremie yadutangarije tumwe mu dushya tuzaranga iki gitaramo, avuga ko cyizarangwa n'indirimbo zisingiza Imana, izirata u Rwanda, umuco n'amahoro bya muntu. Yavuze kandi ko bazaririmba indirimbo z'abahanga bazwi ku rwego rw'isi. Si izo gusa ahubwo bazanaririmba izisingiza imico itandukanye cyane cyane umuco nyarwanda, umuco wa kinyafrika n'uw'ahandi hatandukanye ku isi. 

Amwe mu mafoto ya korali Christus Regnat

Christus RegnatChristus RegnatChristus RegnatChristus RegnatChristus RegnatChristus RegnatChristus RegnatChristus RegnatChristus RegnatChristus Regnat

UMVA HANO UBUTUMIRE CHRISTUS REGNAT YAKUGENEYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwase5 years ago
    Wowoow Aho cyajya hose ,ndahabaye!Mbakunda kubiii. Igipimo cy'urukundo ntikizabure
  • b.aimable5 years ago
    aha ho ndahabaye.YEZU ababe hafi mu myiteguro.mbaragije umubyeyi BIKIRA MARIYA
  • Marie Odette5 years ago
    Twari tubakumbuye n'amajwi yanyu meza!!!!
  • Marie Odette5 years ago
    Twari tubakumbuye n'amajwi yanyu meza!!!
  • Dupaix5 years ago
    Kuhabura ni ukunyagwa zigahera ndakurahiye! Muze twitabire iki gitaramo kuko baririmba neza pe!





Inyarwanda BACKGROUND