Korali Christus Regnat ibarizwa muri Kiliziya Gatolika, Arikidiyosezi ya Kigali, Paruwasi Regina Pacis i Remera. Byari biteganyijwe ko korali Christus Regnat izakora igitaramo cy'imbaturamugabo tariki 11/11/2018, gusa kuri ubu habayeho impinduka dore ko itariki y'iki gitaramo yahindutse.
Nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Bizimana Jeremie umwe mu bayobozi ba korali Christus Regnat, igitaramo cy'imbaturamugabo aba baririmbyi bari gutegura kizaba tariki ya 18/11/2018. Icyakora ku bijyanye n'aho iki gitaramo kizabera kimwe n'ibiciro byo kwinjira ntabwo byahindutse.
Iki gitaramo cy'iyi korali ikunzwe n'abatari bacye kizabera muri Kigali Serena Hotel kuva Saa Kumi n'ebyili za ni mugoroba. Kwinjira muri icyo gitaramo ni amafaranga ibihumbi icumi (10,000 Frw) mu myanya y'imbere n'ibihumbi bitanu (5,000 Frw) ahasigaye hose.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Bizimana Jeremie yadutangarije tumwe mu dushya tuzaranga iki gitaramo, avuga ko cyizarangwa n'indirimbo zisingiza Imana, izirata u Rwanda, umuco n'amahoro bya muntu. Yavuze kandi ko bazaririmba indirimbo z'abahanga bazwi ku rwego rw'isi. Si izo gusa ahubwo bazanaririmba izisingiza imico itandukanye cyane cyane umuco nyarwanda, umuco wa kinyafrika n'uw'ahandi hatandukanye ku isi.
Amwe mu mafoto ya korali Christus Regnat
UMVA HANO UBUTUMIRE CHRISTUS REGNAT YAKUGENEYE
TANGA IGITECYEREZO