RFL
Kigali

Korali Betifague yo muri ADEPR iherekejwe na Bishop Sibomana yasuye urwibutso rwa Gisozi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/03/2017 18:07
2


Abaririmbyi ba korali Betifague basuye urwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi basobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, batangaza ko kumenya ayo mateka, ari inzira nziza igiye kubafashasha kubaka ubuhanzi bwabo bushingiye ku kubaka itoreroro ryabo rya ADEPR n’igihugu muri rusange.



Korali Betifague ibarizwa muri Paruwasi ya ADEPR Cyahafi ku umudugudu wa Cyahafi ku cyumweru Tariki ya 26 Werurwe 2017, yasuye urwibutso rwa Kigali ku Gisozi aho bari baherekejwe  n’abayobozi bakuru b’itorero barangajwe imbere n’umushumba mukuru w’Itorero rya Pantekote mu Rwanda (ADEPR ) Bishop Jean Sibomana.

Betifague

Umuyobozi wa korali Betifague Nsengiyumva Valens bakimara gusura urwibutso yatangarije abanyamakuru ko bifuje gusura urwibutso ahanini bagamije kugira ngo buri muririmbyi wese amenye anasobanurirwe amateka ya Genocide. Ni muri urwo rwego kandi  babikoze kugira ngo barusheho gukomeza gufatanya n’itorero mu gutanga ubutumwa bwunga kandi bwubaka imitima n’igihugu biciye mu bihangano byabo. Yagize ati:

Amateka n’ikintu gikomeye gishobora kuguha icyerekezo mu ubuzima bwawe, kuko akenshi usanga ubuzima bw’abatuye isi byanze bikunze bushingira ku mateka y’imiryango yabo,ibihugu byabo ndetse n’utuzi bakora. Ubuhanzi bushobora gutera imbere bushingiye kuri ibyo.Twe nka Chorale Betifague nitwubakira ku mateka y’igihugu cyacu ntakabuza tuzagera ku intego, ariko cyane cyane izacu zishingira kunga abantu,kubahumuriza,kubafasha no guharanira amahoro aribyo bizadufasha kwirinda icyasubiza igihugu cyacu mu mahano ya Genocide.

Umuvugizi wa ADEPR Bishop Sibomana Jean waje ahekeje aba baririmbyi nk’umushyitsi mukuru yavuze ko ashimishimishwe na korali Betifague ku kuba yaratekereje gusura urwibutso kugira ngo irusheho gusobanukirwa n’amateka yaranze Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 , nk’imwe mu ntambwe izarushaho kubafasha gufatanya n’abandi banyarwanda mu kubaka igihugu cyabo barwanya ingengabitekezo ya Genocide. Yagize ati:

Ni ikintu kiza, kibaha gusobanukirwa neza no kumenya amateka ya Genocide, kuko baba babyiboneye amaso n’amaso yabo cyane ko abenshi ntabyo bari bazi bitewe nuko Genocide yabaye ari bato abandi bakaba babyumvaga gusa batarabisobanurirwa.

Bishop Sibomana yakomeje avuga ko aba baririmbyi bakwiye kureberwaho n’andi makorali ari hirya no hino mu gihugu bagafatirwaho urugero nk’uru rwo kumenya amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi,kuko uwamenye amateka mabi yaranze igihugu bimutera imbaraga zo kurwanya ingengabitekerezo ya Genocide hirindwa ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Bishop Sibomana Jean

Bishop Sibomana arasaba n'andi makorali gufatira urugero kuri korali Betifague na yo akiga amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi

Perezida wa korali Bethifague, Nsengiyumva Valens yatangaje ko bishimiye gusura nibura rumwe mu nzibutso za Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994, muri gahunda bise “Tumenye amwe mu mateka yaranze u Rwanda, twiyubaka tunubaka abandi biciye mu ibihangano dukora” ,kugira ngo abayirimo batazi ayo mateka babashe kuyamenya. Yakomeje agira ati:

Twumva ko gusura urwibutso rwa Gisozi ari imwe mu ntambwe tuzaba duteye izadufasha kugumya kubaka igihugu cyacu n’itorero rya ADEPR tubarizwamo tukanarikoreramo umurimo w’Imana nk’abanyarwanda, ariko tunafasha imitima yabo turirimbira. Nk’abahanzi kwibuka no kutibagirwa amateka ni ihame kuko bizadufasha  guharanira iteka ko Genoside itazongera kuba ahubwo tugomba guharanira kuba  umugozi umwe  dukoresheje ubutumwa bwiza bwa Yesu  aribyo bizaduha gushyigikirana,dufashanya ndetse tunihesha agaciro.

Korali Betifague mu buhanzi bwayo igiye guharanira kubaka igihugu n’itorero n’imitima y’abanyarwanda kuko kumenya amateka ari imwe mu nzira nziza ngo izabafasha. Yagize ati “Muri rusange ibizakorwa ni ibikorwa bitandukanye birimo gufasha no guhumuriza  abatishoboye ariko cyane duhereye ku barokotse Genocide yakorewe abatusi mu 1994.

Korali Betifague igizwe n’abaririmbyi bagera kuri 60 bagizwe n’igeri zitandukanye,aho abubatse bageze ku kigero cya 75%,urubyiruko rukaba ari 25,ariko ikaba  imaze kunyurwamo n’abaririmbyi bangana 186. Iyi korali yatangiye mu 1998,itangira ari korali y’urubyiruko rwiganjemo abana bato bigaga mu mashuri abanza aho yatangiye iririmba mu ishuri ryo ku cyumweru.Imaze  kugira ibikorwa bitandukanye birimo indirimbo z’amashusho ndetse n’iz’amajwi byakozwe muri 2010 ku muzingo wiswe Ni wowe ntumbero yanjye.

Tubibutse kugeza ubu 99 % by’abanyetorero muri ADEPR bamaze kumenya umumaro wo kwibuka. Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi, itorero rya ADEPR rizabikorera i Karongi.

Betifague

Betifague

Bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi

Betifague

BetifagueBetifague

Bafashe ifoto y'urwibutso bari hamwe na Bishop Sibomana Jean

AMAFOTO: Mecky Kayiranga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • JEAN ERIC NIYITEGEKA6 years ago
    Imana ikomeje kuduteza imbere hamwe n'amasengesho yanyu tuzakomeza kugera aho Imana yifuza.
  • Marthe NYIRANGIRIMANA 6 years ago
    Mukomeze mube umusemburo w'ibyiza, hamwe n'imana igihugu cyacu kizagera aheza twifuza.





Inyarwanda BACKGROUND