RFL
Kigali

Korali Bethlehem y’i Gisenyi yageneye abakunzi bayo Ubunani ibaha indirimbo nshya 'Nkunda abankunda'-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/01/2018 12:36
0


Korali Bethlehem ibarizwa muri ADEPR Gisenyi mu karere ka Rubavu ikaba imwe mu zikunzwe cyane muri ADEPR, itangiranye 2018 imbaraga mu muziki, igenera abakunzi bayo Ubunani ibunyujije mu ndirimbo nshya bise 'Nkunda abankunda'.



Iyi ndirimbo 'Nkunda abankunda' ya korali Bethlehem yagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 4/1/2018. Muhire Innocent perezida wa korali Bethlehem yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo yabo nshya ari ubunani bageneye abakunzi b'ibihangano byabo. Muri iyi ndirimbo 'Nkunda abankunda' abaririmbyi ba korali Bethlehem bavuga ko Yesu akunda abamukunda ndetse abamushakana umwete akaba ari bo bazamubona. Bakomeza bavuga ko hahirwa abahisemo gukurikira Imana kuko bahawe umunani bahawe n'ijambo ry'Imana. 

UMVA HANO 'NKUNDA ABAKUNDA' YA KORALI BETHLEHEM

Korali Bethrehem iherutse kwizihiza isabukuru y'imyaka 50, ni imwe mu zikunzwe cyane muri ADEPR, ikaba ibarizwa mu itorero rya ADEPR Gisenyi intara y’Iburengerazuba mu karere ka Rubavu. Ni korali yatangiye ivugabutumwa mu mwaka w’1972 icyo gihe bakaba barayitaga korali ya Gisenyi. Bamwe mu bayitangije icyo gihe n’abayiririmbyemo bamwe ntibakiriho abandi bafite imirimo itandukanye.

Iyi korali imaze kugira Album 6 z’indirimbo z’amajwi ndetse zimwe muri izi zifite n’amashusho yazo. Korali Bethlehem igizwe n’abaririmbyi 90 baboneka ndetse n’abandi baririmbyi batakibarizwa muri Korali igihe cyose kubera impamvu zitandukanye nko kwimuka, akazi n’izindi mpamvu. Imaze gukora ivugabutumwa mu bihugu bitandukanye birimo u Burundi, R.D.Congo, Uganda, Kenya ndetse ikaba iri no kwitegura kuzerekeza muri Afurika y’Epfo.

UMVA HANO 'NKUNDA ABAKUNDA' YA KORALI BETHLEHEM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND