RFL
Kigali

Korali Bethlehem y’i Gisenyi ijyanye muri Uganda intego yo kwamamaza Yesu abatamuzi bakamumenya

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/09/2017 16:03
0


Korali Bethlehem ikorera umurimo w’Imana mu karere ka Rubavu mu itorero rya ADEPR Gisenyi, igiye gukorera ivugabutumwa mu gihugu cya Uganda, akaba ari ubwa kabiri iyi korali igiye kwerekeza muri iki gihugu.



Muhire Innocent umuyobozi wa korali Bethlehem yabwiye Inyarwanda.com ko tariki 15-18 Nzeri 2017 bazaba bari mu gihugu cya Uganda ahitwa Cyenkwanzi mu rugendo rw’ivugabutumwa batumiwemo na ADEPR Uganda. Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nzeri 2017 akaba ari bwo bazahaguruka i Kigali berekeza muri Uganda. Yakomeje avuga ko intego ibajyanye muri Uganda ari ukwamamaza Yesu abatamuzi bakamumenya. Yagize ati:

Kuwa Gatanu tuzajya mu ivugabutumwa muri Uganda ahitwa Cyenkwanzi, tugiye kwamamaza Yesu abatamuzi bakamumenya. Tuzahaguruka ejo bundi kuwa Gatanu. Ubushize tujyayo muri 2014, twari twatumiwe na Kampala University Felloship, ubu twatumiwe na ADEPR Uganda.

Bethlehem choir

Korali Bethlehem y'i Gisenyi muri ADEPR

Korali Bethrehem iherutse kwizihiza imyaka 50 imaze kuva ishinzwe, ni imwe mu makorali akunzwe cyane mu Rwanda, ikaba ibarizwa mu itorero rya ADEPR Gisenyi intara y’Iburengerazuba mu karere ka Rubavu. Iyi korali yatangiye ivugabutumwa mu mwaka w’ 1972 icyo gihe bakaba barayitaga korali ya Gisenyi. Bamwe mu bayitangije icyo gihe n’abayiririmbyemo bamwe ntibakiriho abandi bafite imirimo itandukanye.

Korali Bethlehem imaze kugira Album 6 z’indirimbo z’amajwi ndetse zimwe muri izi zifite n’amashusho yazo. Korali Bethlehem ikaba igizwe n’abaririmbyi 90 baboneka ndetse n’abandi baririmbyi batakibarizwa muri korali igihe cyose kubera impamvu zitandukanye nko kwimuka akazi n’izindi mpamvu. Imaze gukora ivugabutumwa mu bihugu bitandukanye birimo u Burundi, R.D.Congo , Uganda, Kenya ndetse ikaba iri no kwitegura kuzerekeza muri Afurika y’epfo. Ikunze kandi gukora ibikorwa by'urukundo birimo gufasha abatishoboye, gusura abagororwa, gusura abarwayi n'ibindi bikorwa bitandukanye.

Bethlehem choir

JPEG - 304.7 kb

Iyi korali ifite igikombe cya Groove Award nka korali yavuze ubutumwa henshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND