RFL
Kigali

Korali Bethel ya EAR Rubavu irashimira Imana ibyo imaze kubagezaho mu myaka 32

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/03/2017 10:11
0


Korali Bethel ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya Angilikani mu karere ka Rubavu irashima Imana kubw’ibyo imaze kugeraho mu myaka 32 imaze mu ivugabutumwa dore ko yavutse mu mwaka wa 1985.



Korali Bethel ni imwe mu makorali akorera umurimo w'Imana my itorero rya EAR akarere ka Rubavu ikanisa ya Rubona. Nkuko twabitangarijwe n’umuyobozi wayo Hakizimana JMV ndetse n'umuyobozi w'itorero Ev.TURAYISABA Anastase, barashima Imana kuby’ibyo iyi korali imaze kugeraho mu myaka 32.

Korali Bethel yavutse mu mwaka wa 1985 itangira ari iy’urubyiruko ikomeza gukura no kwiyubaka mu buryo bw'imiririmbire, ibikoresho bya muzika, ibikorwa rusange bifitiye abandi akamaro n'ivugabutumwa rusange aho benshi bakiriye agakiza ku bwabo.Ibi tuvuze akaba ari byo bikubiye mu ishimwe bafite ku Mana.

Korali Bethel

Korali Bethel igizwe n’abaririmbyi bari mu ngeri zose abubatse , n’urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri. Bimwe mu bikorwa bamaze gukora harimo nko kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, gufasha abatishoboye nk’abapfakazi, kuremera abakene bakabona icyo gukora n'ibindi.                       

Mwarimu Turayisaba Anastase uyobora ikanisa ya EAR Rubona nawe arashima iyi korari ko ihagaze neza mu bikorwa byayo n’iby’itorero ko babibonekamo dore ko ariyo korari nkuru bafite kuri iyo kanisa. Intumbero ya korali Bethel ngo ni ukwamamaza Yesu aho bazashobozwa kugera nk’uko imbaraga zabo zingana bitwe n’uko Imana izabashoboza.

Korali Bethel

Hano bari mu gikorwa cyo gutanga ubwisungane mu kwivuza ku batishoboye

Korali Bethel

Abagabo bagize korali Bethel

Korali Bethel

Abagore n'abakobwa bagize korali Bethel

Korali Bethel

Ev Turayisaba Anastase umuyobozi w’itorero EAR Rubona






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND