Kuri iki cyumweru tariki ya 2 Kanama 2015 kuri Paruwasi ya ADEPR Remera kuva isaa kumi z’umugoroba, hateguwe igitaramo cyo kwakira abanyeshuri kizitabirwa na Korali Besareli ndetse na Elayono hamwe na Kwizera Band.
Abo baririmbyi bazataramira abanyeshuri mu njyana zitandukanye mu gitaramo cyiswe “Holiday Live Concert”. Abanyeshuri bateguriwe iki gitaramo ni abo muma Kaminuza, amashuri yisumbuye n’abanza.
Icyo gitaramo Holiday Live Concert kizaberamo na gahunda yo kwishyurira abanyeshuri batishoboye amafaranga y’ishuri kuko kwiga ari umusingi w’ubuzima.
Kwizera Emmanuel, umwe mu bateguye iki gikorwa ku bufatanye n’Urubyiruko rwa Paruwasi ya Remera, yatangaje ko umuhanzi Albert Niyonsaba nawe azaba ari umwe mu bazataramira abitabiriye, aho umwigisha azaba Ndayizeye Emmanuel ushinzwe ibigo n’amakaminuza muri ADEPR.
Igitaramo Holiday Live Concert kizakira abanyeshuri bazaba baje mu kiruhuko (Abo mu mashuri abanza n’abo mu yisumbuye), kizatangira isaa kumi z’umugoroba (16h00) kuri ADEPR Remera munsi ya Stade Amahoro.
Kwizera yasoje asaba buri wese kuzitabira iki giterane, ati “Twagerageje gutegura Holiday Live Concert neza ku buryo buri wese uzazamo azanyurwa. Dutumiyemo buri wese kabone n’ubwo waba utari umunyeshuri urararitswe, kandi turanasaba ko buri wese yararika mugenzi we.”
TANGA IGITECYEREZO