RFL
Kigali

Korali Besalel igiye guhesha umugisha Abanyarubavu mu giterane cyo gushima Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/05/2015 8:44
0


Korali Besalel yiteguye urugendo rw’ivugabutumwa igiye gukorera mu karere ka Rubavu mu giterane yatumiwemo kizabera ku mudugudu wa ADEPR Rushagara muri Paruwasi ya Rubona kuva tariki ya 06 Kamena 2015 kugeza tariki 07 Kamena 2015.



Muri iki giterane cyo gushima Imana cyateguwe n’abanya-Rubavu, abazakitabira bazabasha gutaramirwa n’amakorali yo mu karere ka Rubavu ndetse na Korali Besalel ikorera umurimo w’Imana mu mujyi wa Kigali mu itorero rya ADEPR, mu karere ka Kicukiro kuri Paruwasi ya Nyanza, umudugudu wa ADEPR Murambi ikaba izwi ku ndirimbo yakunzwe na benshi yitwa Golgotha.

Korali Besalel

Korali Besalel ya ADEPR Murambi paruwasi ya Nyanza

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wungirije wa Korali Besalel Bwana Mujyambere Gaspard yatangaje ko iki giterane cyateguwe hagamijwe gushima Imana ndetse no kwagura ibikorwa by’ivugabutumwa. Abaririmbyi ba Besalel bakaba biteguye urwo rugendo rw’ivugabutumwa kandi bakaba bizeye ko Imana izabashoboza muri byose.  

Mu magambo ye Bwana Mujyambere Gaspard yagize ati “Tuzitabira iki giterane kandi turizera ko Imana izabana natwe haba mu rugendo ndetse no mu ivugabutumwa tuzakorera I Rubavu. Muri rusange ntabwo iki giterane tuzakitabira twenyine kuko tuzaba turi kumwe na Korali zo mu karere ka Rubavu.”

Mujyambere Gaspard wa Besalel

Mujyambere Gaspard umuyobozi wungirije wa Korali Besalel

Iki giterane cyatumiwemo kandi abahanzi batandukanye barimo Thacien Titus nawe wo muri Kigali, umuhanzi Gloire wo muri ADEPR Musanze ariko akaba akunze gukorera ubuhanzi bwe hanze y’u Rwanda n’abandi batandukanye.

Thacien Titus

Umuhanzi Thacien Titus ni umwe mu biteguye kujya muri iryo vugabutumwa i Rubavu

Tubibutse ko igiterane cyatumiwemo Besalel na Thacien Titus kizabera mu karere ka Rubavu, kuri Paruwasi ya Rubona ku mudugudu wa ADEPR Rushagara kuva tariki ya 06/06/2015 kugeza tariki 07/06/2015 kuva ku isaha ya saa munani z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ( 14h00 ‘’ – 18h00 ‘’ PM ).

REBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NTA RINDI ZINA" YA BESALEL

Gideon N M






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND