RFL
Kigali

Korali Ambassadors of Christ yateguye ivugabutumwa ryo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/07/2017 19:10
1


Korali Ambassadors of Christ imwe mu zikunzwe cyane mu karere k’Afrika y’Iburasirazuba igiye gukora ivugabutumwa ryo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, rizasozwa n’igitaramo gisoza umwaka wa 2017 kizaba mu Ukuboza.



Nelson Manzi wo muri Ambassadors of Christ yabwiye Inyarwanda.com ko iri vugabutumwa rizatangira ku Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2017 bakazaritangirira mu bigo by’amashuri, bakazarikomereza mu bigo ngororamuco i Gikondo,  Kimisagara ndetse n’iwawa. Yagize ati:

Turi gutegura igikorwa cyo cyo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko. Kuri iki Cyumweru tuzangirira mu bigo by’amashuri ,noneho nyuma tuzakomereze mu bigo ngoramuco Gikondo ndetse na Kimisagara mpaka i Wawa. Then session ya Campaign y’uyu mwaka (2017) izasozwa mu kwa 12 muri Grand concert. 

Korali Ambassadors of Christ yakunzwe n’abatari bake mu ndirimbo zitandukanye zahinduye ubuzima bw’abanyarwanda n’abanyamahanga benshi ndetse zikabongerera ibyiringiro. Muri zo hari:Reka dukore, Ibyo unyuramo, Hoziana, Iwacu heza,Impanda, Umunsi ukomeye, Imirindi y’Uwiteka, Umukwe n'umugeni, Urakwiriye, Siku za Killio zimepita, Mtegemee Yesu n’izindi nyinshi.

Image result for Ambassadors of Christ inyarwanda

Korali Ambassadors of Christ






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emmychou6 years ago
    Imana ibafashe ndabakunda cyane.





Inyarwanda BACKGROUND