RFL
Kigali

Korali Ambassadors of Christ berekeje muri Amerika-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/08/2018 6:02
1


Ku nshuro ya mbere korali Ambassadors of Christ iri mu zikunzwe cyane muri Afrika igiye gukorera ibitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ku mugoroba w'uyu wa Gatatu tariki 1 Kanama 2018 ni bwo aba baririmbyi bahagurutse i Kigali berekeza muri Amerika.



Joseph Mutabazi umuyobozi wungirije wa korali Ambassadors of Christ ufite mu nshingano ze gutangaza amakuru y’iyi korali yo mu itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi, yabwiye Inyarwanda.com ko ari ubwa mbere Ambassadors of Christ bagiye gukorera ibitaramo muri Amerika. Igitaramo cya mbere bazagikora tariki 4/08/2018, icya nyuma bagikore tariki 18/08/2018. Ni ibitaramo bazakorera muri Leta ya Texas mu mijyi ya Dallas na Houston.

Tariki 4/08/2018 ni bwo Ambassadors of Christ bazakora igitaramo cya mbere, bikaba biteganyijwe ko kizabera i Dallas muri Texas mu gace ka 790 Windbell CIR, Mesquite, TX 75149. Tariki 05/08-10/08/2018, iyi korali izakorera ivugabutumwa muri Mount Zion Fellowship, 1200 High Point RD, Arlington, TX, 76015. Tariki 11/08/2018 bazakorera igitaramo mu gace ka 2020 West Wheatland RD, Dallas, TX 75232. Tariki 12/08-18/08/2018 bazakorera ivugabutumwa mu mujyi wa Houston mu rusengero rwa Ashford Community church ruherereye mu gace ka 2100 Eldridge Pkwy, Houston, TX 77077.

Ambassadors of ChristAmbassadors of ChristAmbassadors of Christ

Ambassadors of Christ ubwo berekezaga muri Amerika

Ambassadors of Christ

Ibitaramo Ambassadors of Christ bagiye gukorera muri Amerika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    WWW,PORONO





Inyarwanda BACKGROUND