RFL
Kigali

Korali Ambassadors of Christ igiye gukorera ibitaramo ku mugabane wa Amerika

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/07/2018 18:53
0


Korali Ambassadors of Christ ikunzwe n'abatari bacye mu Rwanda no muri Afrika yose igiye gukorera ibitaramo ku mugabane wa Amerika mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni ku nshuro ya mbere iyi korali igiye gukorera ivugabutumwa muri Amerika.



Joseph Mutabazi umuyobozi wungirije wa korali Ambassadors of Christ ufite mu nshingano ze gutangaza amakuru y’iyi korali yo mu itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi, yahamirije Inyarwanda.com aya makuru y'ivugabutumwa bagiye gukorera muri Amerika. Ni gahunda bise 'Missionary Trip to the USA'. Yadutangarije kandi ko ari ubwa mbere Ambassadors of Christ bagiye gukorera ibitaramo muri Amerika. Igitaramo cya mbere bazagikora tariki 4/08/2018, icya nyuma bagikore tariki 18/08/2018. Ni ibitaramo bazakorera muri Leta ya Texas mu mijyi ya Dallas na Houston.

Tariki 4/08/2018 ni bwo Ambassadors of Christ bazakora igitaramo cya mbere, bikaba biteganyijwe ko kizabera i Dallas muri Texas mu gace ka 790 Windbell CIR, Mesquite, TX 75149. Tariki 05/08-10/08/2018, iyi korali izakorera ivugabutumwa muri Mount Zion Fellowship, 1200 High Point RD, Arlington, TX, 76015. Tariki 11/08/2018 bazakorera igitaramo mu gace ka 2020 West Wheatland RD, Dallas, TX 75232. Tariki 12/08-18/08/2018 bazakorera ivugabutumwa mu mujyi wa Houston mu rusengero rwa Ashford Community church ruherereye mu gace ka 2100 Eldridge Pkwy, Houston, TX 77077.

Ambassadors of Christ

Ibitaramo Ambassadors of Christ bagiye gukorera muri Amerika

Incamake y'amateka ya korali Ambassadors of Christ

Korali Ambassadors of Christ yatangiriye urugendo rw’ivugabutumwa mu Rwanda nyuma y’ibihe igihugu cyari kivuyemo (Yatangijwe nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994). Muri icyo gihe ubutumwa bw’iyi korali bwibanze ku gusana imitima ndetse no guteguza kugaruka kwa Yesu Kristo. Nyuma yaho Ambassadors of Christ yaguye amarembo ijyana ubutumwa bwiza mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda ndetse bajya no mu bindi bihugu binyuranye byo ku mugabane wa Afrika. Mu bihugu bamaze kuvugamo ubutumwa bwiza harimo: Zambia, Congo, Uganda, Kenya, Tanzania, Burundi n’abandi. Aho hose umugambi wari umwe kandi Imana yagiye ikora ibikomeye, benshi bagahemburwa ndetse abandi bakakira agakiza.

Korali Ambassadors of Christ ni imwe mu zikunzwe cyane mu Rwanda no mu karere k’Afrika y’Iburasirazuba, ibi bikaba bigaragazwa n'uburyo indirimbo zayo zikurikiranwa cyane kuri Youtube dore ko hari izimaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni eshatu, bikagaragazwa kandi n'uko yakiranwa urugwiro ndetse ikishimirwa birenze iyo yakoze ibitaramo hanze y’u Rwanda. Mu Rwanda ho biba ari akarusho.

Image result for Ambassadors of Christ amakuru inyarwanda

Korali Ambassadors of Christ imaze guhimba indirimbo zisaga 120, ikaba ifite Album z’amashusho (DVD Albums) zigera kuri 14. Mu byo bifuza gukora mu gihe kiri imbere harimo gukomeza kuzamura ibendera ry’Umwami Imana yabo mu murimo kandi bakabwiriza isi yose ko Yesu agiye kugaruka. Bateganya kandi gukomeza imirimo yo kubaka inzu y’Uwiteka no gukomeza kwagura amarembo kurushaho kuko umurimo w’Imana ari mugari. Baherutse kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 bamaze batangiye ivugabutumwa mu ndirimbo. Muri iyi myaka 20 Ambassadors of Christ yabashije kubaka urusengero ruhenze rukaba ruzuzura mu gihe Imana yateguye nk'uko babitangarije Inyarwanda.com

Impanuka Ambassadors of Christ yakoze muri 2011 yayisigiye icyuho gikomeye

Mu mwaka wa 2011 ni bwo korali Ambassadors of Christ yakoze impanuka ubwo yari iri mu rugendo rw’ivugabutumwa ivuye muri Tanzania. Iyo mpanuka yabaye tariki 9/5/2011 ihitana abaririmbyi bayo ari bo: Ephra, Manzi na Amosi. Ambassadors of Christ ivuga ko kubura abo baririmbyi byateye icyuho muri korali ndetse ngo kugeza n’uyu munsi cyiracyahari, gusa ngo Imana ibyutsa benshi bagakomeza umurimo wayo. Joseph Mutabazi Visi Perezida wa korali Ambassadors of Christ yagize ati:

Icyuho kugeza ubu cyirahari kuko abo mwabanye, mwakoranye umurimo burya ntawabasimbura ariko Imana ibyutsa benshi bagakomeza umurimo kuko atari uwacu byose Imana ni yo ibyitaho twe tukaba abakozi mu ruzabibu rwayo.

Ambassadors iherutse gushimira Perezida Kagame

Mu masengesho y’abayobozi bakuru b’igihugu yabaye tariki 10 Mutarama 2016 akabera muri Kigali Serena Hotel, Ambassadors of Christ choir bahaye impano Perezida w'u Rwanda, nyakubahwa Paul Kagame bamushimira kuba baratabawe mu buryo bwihuse igihe bakoraga impanuka bavuye mu ivugabutumwa muri Tanzaniya. Bamuhaye impano ya Alubumu 12 z’amashusho, iyo mpano bamugeneye bayihaye uwari Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Anastase Murekezi ngo azayihe Nyakubahwa Paul Kagame bitewe n'uko icyo gihe (mu masengesho y'abayobozi bakuru) atari ahari.

Ambassadors of Christ Choir

Hano Ambassadors of Christ yashyikirizaga uwari Minisitiri w'intebe (Anastase Murekezi) impano bageneye Perezida Paul Kagame

REBA HANO 'YESU WE' INDIRIMBO NSHYA YA AMBASSADORS OF CHRIST







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND