Kuri iki cyumweru tariki 12 Gashyantare 2017 kuri ADEPR Rukurazo ku mudugudu wa Rukurazo hazabera igitaramo cya korali ABAKORERAYESU cyo kumurika Album ya kabiri y’amashusho bise ‘Nshingiye’.
Nyuma y’igihe kitari gito,abakunzi ba Korali Abakorerayesu bamwe bakunze kwitirira indirimbo yabo yakunzwe cyane yitwa “Aritamurura” bararikira abanyarwanda kuzitabira igitaramo cyabo gikomeye kizaba kuri iki cyumweru kuva isaa munani z’amanywa. Iyi korali ikaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo nyinshi zinyuranye harimo Aritamurura n’izindi.
Iki gitaramo gitegererezanyijwe amatsiko na benshi mu bakunzi b’iyi Korali barashimira Imana yabanye nabo ikabashoboza gutegura iyi alubumu yabo ya kabiri ari nayo biteguye kumurika. Muri iki gitaramo, Korali Abakurikiyeyesu izaba iri kumwe na New melody hamwe n’umukozi w’Imana Pasteur Zigirinshuti Michel.
Etienne Nduwimwana ari na we muyobozi w’uyu mutwe w’abaririmbyi yatangaje ko kugeza ubu Alubumu ya kabiri y’amashusho yamaze kuboneka dore ko yakorewe muri Media works studio. Yakomeje atangariza Inyarwanda.com ko iyo Album ikubiyeho indirimbo zihumuriza imitima y'abantu zikabakumbuza isi nshya bazajyamo. Yagize ati:
Kimwe n’abakunzi bacu Korali Abakorera Yesu tumaranye igihe umutwaro ari nawo tugereranya nk’umugore utwite , ariko pe turashima Imana ko kugeza twumva tumeze nk’umugore ubura gato ngo abyare. Tubazaniye indirimbo zidasanzwe twizerako zibanyura kandi zikarusha kubakumbuza isi nshya tuzabanamo.
Abakorerayesu ni imwe mu makorali yakoze umurimo w’Imana henshi muri iki gihugu dore ko mu mpera z’umwaka wa 2015 iyi korali yagiye mu rugendo rw’ivugabutumwa rw’iminsi itatu muri Tanzania ku butumire bwa Pentecostal Church yo muri iki gihugu.Uru rugendo bashimira Imana ko rwatanze umusaruro batatekerezaga.
Korali Abakorerayesu yatangiye umurimo w’ivugabutumwa tariki ya 27 Gashyantare 1992,itangirana abantu 32. Kuri ubu iyi korali ifite abaririmbyi 80 ikaba ifite indirimbo zirenga 200, gusa izimaze gutunganywa muri studio zikaba zikubiye kuri Album 2 z’amajwi n’izindi 2 z’amashusho.
Korali Abakorerayesu ya ADEPR Rukurazo ni imwe muri korali zikora amashusho avuga
Iyi korali ibarizwamo n'urubyiruko
Hano ni muri 2014 ubwo Korali Abakorerayesu yashyikirizwaga igihembo 'Sifa Award' nka korali yahize izindi zo muri ADEPR mu kugira indirimbo nziza y'amashusho
TANGA IGITECYEREZO