RFL
Kigali

Korali Abakorerayesu ifite indirimbo 200 igiye kumurika Album ya 2 y’amashusho

Yanditswe na: Editor
Taliki:9/02/2017 12:00
3


Kuri iki cyumweru tariki 12 Gashyantare 2017 kuri ADEPR Rukurazo ku mudugudu wa Rukurazo hazabera igitaramo cya korali ABAKORERAYESU cyo kumurika Album ya kabiri y’amashusho bise ‘Nshingiye’.



Nyuma y’igihe kitari gito,abakunzi ba Korali Abakorerayesu bamwe bakunze kwitirira indirimbo yabo yakunzwe cyane yitwa “Aritamurura”  bararikira abanyarwanda kuzitabira igitaramo cyabo gikomeye kizaba kuri iki cyumweru  kuva isaa munani z’amanywa. Iyi korali ikaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo nyinshi zinyuranye harimo Aritamurura n’izindi.

Iki gitaramo gitegererezanyijwe  amatsiko na benshi mu bakunzi b’iyi Korali barashimira  Imana yabanye  nabo ikabashoboza gutegura iyi alubumu yabo ya kabiri ari nayo biteguye kumurika. Muri iki gitaramo, Korali Abakurikiyeyesu izaba iri kumwe na New melody  hamwe n’umukozi w’Imana Pasteur Zigirinshuti Michel.

Korali Abakurikiyeyesu

Etienne Nduwimwana ari na we muyobozi w’uyu mutwe w’abaririmbyi yatangaje ko kugeza ubu Alubumu ya kabiri y’amashusho yamaze kuboneka dore ko yakorewe muri Media works studio. Yakomeje atangariza Inyarwanda.com ko iyo Album ikubiyeho indirimbo zihumuriza imitima y'abantu zikabakumbuza isi nshya bazajyamo. Yagize ati:

Kimwe n’abakunzi bacu Korali Abakorera Yesu tumaranye  igihe umutwaro ari  nawo tugereranya nk’umugore utwite , ariko pe turashima Imana ko kugeza  twumva tumeze nk’umugore ubura gato ngo abyare. Tubazaniye indirimbo zidasanzwe twizerako zibanyura kandi zikarusha kubakumbuza isi nshya tuzabanamo.

Abakorerayesu ni imwe mu makorali yakoze umurimo w’Imana henshi muri iki gihugu dore ko mu mpera z’umwaka wa 2015 iyi korali yagiye mu rugendo rw’ivugabutumwa rw’iminsi itatu  muri Tanzania ku butumire bwa Pentecostal Church yo muri iki gihugu.Uru rugendo  bashimira Imana ko rwatanze umusaruro  batatekerezaga.

Korali Abakorerayesu yatangiye umurimo w’ivugabutumwa tariki ya 27 Gashyantare 1992,itangirana abantu 32. Kuri ubu iyi korali ifite abaririmbyi 80 ikaba ifite indirimbo zirenga 200, gusa izimaze gutunganywa muri studio zikaba zikubiye kuri Album 2 z’amajwi n’izindi 2 z’amashusho.

Korali Abakurikiyeyesu

 Korali  Abakorerayesu  Rukurazo

Korali Abakorerayesu ya ADEPR Rukurazo ni imwe muri korali zikora amashusho avuga

Korali Abakurikiyeyesu

Iyi korali ibarizwamo n'urubyiruko

Etienne Nduwimana(Iburyo) umuyobozi wa Korali Abakorerayesu yakiriye igikombe cya Sifa Awards,abaririmbyi bo bari bishimye cyane

Hano ni muri 2014 ubwo Korali Abakorerayesu yashyikirizwaga igihembo 'Sifa Award' nka korali yahize izindi zo muri ADEPR mu kugira indirimbo nziza y'amashusho

Korali Abakurikiyeyesu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • epefani7 years ago
    Ndabakundacyane imana ibashyijyicyire
  • gasagure augustin7 years ago
    Imana ikomeze abateze imbere mubihangano byanyu gusa ndabakunda
  • Bienfait7 years ago
    Iyi choir Imana irayihagurukije KBS iraririmba ibintu bigacika njyewe nkuricyije uko mbazi mu biterane bisanzwe bizaba ari ibicika KBS ndahabaye





Inyarwanda BACKGROUND