Korali Abagenzi yo mu Itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa Karindwi ku Muhima yifatanyije na Kamugisha Regis wabuze abantu batatu mu mpanuka ikomeye yabereye i Shyorongi tariki 27 Gicurasi 2017 igahitana abantu 15 nk’uko Polisi yabitangaje.
Kamugisha Regis ni umuririmbyi wa korali Umuryango w'Imana yo mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi ku Gisozi, kuri ubu akaba ari mu gahinda kenshi ko kuburira umunsi umwe abantu batatu mu mpanuka yabereye i Shyorongi. Mu bo mu muryango we bahitanywe n’impanuka y’i Shyorongi harimo umugore we Itangishaka Candide Seraphine n’abana babiri ari bo: Teta na Gwiza. Impanuka yabaye tariki 28 Gicurasi 2017. Tariki ya 29 Gicurasi ni bwo Kamugisha Regis yashyinguye abe bahitanywe n'iyi mpanuka.
Nk’uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Jean Luc Munyampeta umwe mu baririmbyi ba korali Abagenzi akaba inshuti y'uyu muryango dore ko ari na we washyingiye Kamugisha Regis,abaririmbyi ba korali Abagenzi bakomeje gufata mu mugongo uyu mugabo ndetse bari gutegura kujya kumusura nka korali. Si korali Abagenzi gusa, ahubwo amakorali anyuranye yo mu itorero ry'Abadivantiste b'umunsi wa Karindwi akomeje kumuhumuriza binyuze mu ndirimbo aho bakorera iwe mu rugo igitaramo kirimo indirimbo z'ihumure. Muri ayo makorali harimo Ambassadors of Christ n'abahanzi batandukanye. Mu gitaramo cy'uyu munsi tariki 1 Kamena 2017 umuhanzi Jean Luc Munyampeta ni we uri buhumurize uyu mugabo (Kamugisha) binyuze mu ndirimbo.
Kamugisha Regis yabuze abantu batatu mu mpanuka y'i Shyorongi
Hano bashyinguraga umugore wa Regis n'abana babiri bahitanywe n'impanuka
Umuhanzi Jean Luc Munyampeta ni umwe mu bagize korali Abagenzi
Aba bana biganaga n'aba Regis bahitanywe n'impanuka y'i Shyorongi
Umuyobozi w'ishuri (Directeur) abana ba Regis bigagaho
Hano ni ku Gisozi kwa Regis
Regis Kamugisha (hagati)
REBA HANO 'NI IKI WATANZE' YA KORALI ABAGENZI
REBA HANO 'IMANA IRASUBIZA' YA JEAN LUC MUNYAMPETA
TANGA IGITECYEREZO