RFL
Kigali

Korali The Weeders yakoreye ivugabutumwa mu ishuri rya Espanya n'i Rukari abasaga 70 bakira agakiza-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/06/2018 13:07
1


Korali The Weeders ikorera umurimo w'Imana mu itorero rya ADEPR Gahogo mu minsi ishize yakoreye ivugabutumwa mu ishuri rya Espanya isoreza muri Paruwase ya ADEPR Rukari. Mu ivugabutumwa bakoreye muri Paruwase ya Rukari, abantu bagera kuri 70 bakiriye agakiza.



Ni ivugabutumwa bakoze tariki 16 Kamena 2018 ndetse no ku Cyumweru tariki 17 Kamena 2018. Tariki 16 Kamena 2018 ni bwo Korali The weeders ikorera umurimo muri ADEPR Gahogo yahagurutse yerekeje mu itorero ry'akarere rya Nyanza muri Paruasse ya Rukari aho babanje gukorera igitaramo mu ishuri rya Espanya, bucyeye bwaho ni ukuvuga ku Cyumweru, bakorera igitaramo muri Paruwase ya Rukari, abantu barenga 70 bakira agakiza.

Murangwa Celestin umuyobozi wa Korali The weeders yatangarije Inyarwanda.com ko bashima Imana yabanye nabo. Icyabashimishije cyane ngo ni uko umuyobozi w'ikigo cya Espanya yari yanze kubarekura ngo batahe bitewe n'uko yari yafashijwe cyane. Yanabahaye ibyifuzo, abasaba ko bamusengera nawe akabona agakiza. Murangwa Celestin yagize ati: 

Twabanje gukorera concert mu kigo cy'ishuri cya Espanya bucyeye ku cyumweru dukorera muri Paruwase ya Rukari abantu barenga 70 bakiriye agakiza ni ukuri Imana ishimwe. Icyadushimishije Directeur waho yari yanze kuturekura ngo dutahe bitewe n'uko yari yafashijwe, yaduhaye n'ibyifuzo byo gusengera harimo ko Imana yamuha agakiza.

Twabibutsa ko korali The weeders ibarizwa muri ADEPR Gahogo mu karere ka Muhanga. Izina The weeders risobanura ababagazi. Ni imwe mu makorali akunzwe cyane mu karere la Muhanga.  

AMAFOTO AGUHA ISHUSHO Y'UKO BYARI BIMEZE

The WeedersThe WeedersThe WeedersThe WeedersThe WeedersThe WeedersThe WeedersThe WeedersThe WeedersThe Weeders

Korali The Weeders ikorera umurimo w'Imana mu itorero rya ADEPR Gahogo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyomugaba Pacifique5 years ago
    iyo chorale nikomereze aho turayikunda cneee nibakomeze bavuge ubutumwa bwiza bugere kuri bose. bazaze badusure hano ibutare turabakunda cne.





Inyarwanda BACKGROUND