RFL
Kigali

Korali Narada ya ADEPR Katabaro igiye kumurika album ya mbere yitwa ‘Igicaniro ntikikazime’

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/11/2018 17:15
1


Korali Narada ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Katabaro paruwase ya Kimisagara igiye kumurika album ya mbere yitwa ‘Igicaniro ntikikazime’ igizwe n’indirimbo 11 z’amajwi.



Korali Narada izamurika album yayo ya mbere mu giterane kizaba mu minsi ibiri tariki 24-25 Ugushyingo 2018, gusa igikorwa nyirizina kizaba ku Cyumweru tariki 25/11/2018 kibere kuri ADEPR Katabaro kuva Saa Saba z’amanywa. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose. Muri iki giterane bazaba bari kumwe n’amakorali yo ku mudugudu wa Katabaro.

Bizimana Gady Umuyobozi wa korali Narada yabwiye Inyarwanda.com ko album bagiye kumurika igizwe n’indirimbo 11. Zimwe muri zo harimo; Igicaniro, Shima, Aho wankuye, Ni byo koko, Ku musaraba n’izindi. Ni album y’indirimbo z’amajwi, icyakora ngo amashusho nayo bagiye gutangira kuyafata.

Narada Choir

Bizimana Gady (iburyo) perezida wa korali Narada

Korali Narada yavutse tariki 24 Ukuboza mu mwaka w’1999. Kugeza ubu iyi korali imaze imyaka 19 kuva ibonye izuba. Korali Narada igizwe n’abaririmbyi 65. Abayigize ni ingeri zose dore ko harimo urubyiruko n’abantu bakuru. Kujya muri iyi korali ngo ni ubuntu, icyakora usabwa kuba ukijijwe uri n’umukristo wa ADEPR.

Mu ndirimbo iyi korali iririmba yibanda cyane ku zibumbatiye ubutumwa bwo gushima Imana no kwihanisha abantu. Indirimbo zabo zose ngo ni bo baziyandikira. Ubwo Inyarwanda.com yabazaga Bizimana Gady urwego bifuza kugeraho mu muziki wabo, yadusubije muri aya magambo: “Twifuza kuzamuka tukagera ku rwego rushimishije.”

Narada Choir

Bamwe mu baririmbyi bagize korali Narada

UMVA HANO 'IGICANIRO' INDIRIMBO YA KORALI NARADA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mr Kove5 years ago
    Imana izabashyigikire nukuri turabakunda cyane!





Inyarwanda BACKGROUND