RFL
Kigali

Ko Gitwaza na Rwandamura buri umwe ahamya ko ari we muhanuzi wa mbere mu Rwanda, ni nde uri mu kuri?

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/09/2018 9:36
7


Abagabo babiri Apotre Dr Paul Gitwaza na Apotre Charles Rwandamura buri umwe avuga ko ari we muhanuzi uruta abandi mu Rwanda. Ni mu gihe ubuhanuzi butavugwaho rumwe mu bakristo yaba mu Rwanda no ku isi.



N'ubwo mu Rwanda hari abahanuzi benshi, abagiye bashimangira ko ari bo bayoboye abandi mu Rwanda, kugeza ubu ni babiri gusa, abo akaba ari Apotre Gitwaza na Apotre Rwandamura. Apotre Gitwaza uyobora Zion Temple ku isi yatangaje ko ari we muhanuzi uruta abandi mu Rwanda no muri Afrika yose. Yashimangiye ko umuhanuzi umuruta azaboneka igihe azaba atakiri ku isi y'abazima. Undi Mupasiteri wigeze gutangaza ko na we ari umuhanuzi wa mbere mu Rwanda ni Apotre Rwandamura Charles uyobora itorero United Christian Church (UCC).

Apotre Rwandamura yemeza ko ari Papa w'u Rwanda

Apotre Rwandamura wahanuye igihe intambara izongera kubera mu Rwanda, avuga ko akazi akora Leta itabona ayo kumuhemba

Muri 2014 mu giterane cyiswe 'Turi bande muri Krsto Yesu’ cyabereye kuri Sitade Amahoro i Remera, cyari cyateguwe n’Ihuriro ry’amatorero y’abarokore bavutse ubwa kabiri b’Abapantekote (Faith of Born Again Pentecostal Churches of Rwanda), Apotre Rwandamura Charles yatangaje ko ari we muhanuzi mukuru w'u Rwanda. Yavuze ko abahanuzi barutana, yemeza ko ari we muhanuzi mukuru u Rwanda rufite. Icyo gihe yanavuze ko ari we Papa w’u Rwanda. 

Bimwe mu byo Apotre Rwandamura yahanuye

Muri 2014, Apore Rwandamura yahanuye igihe intambara izongera kubera mu Rwanda, icyo gihe yavuze ko izongera kuba nyuma y'imyaka 400. Ibi bivuze ko intambara izongera kuba nyuma ya 2414. Abantu benshi bamenye uyu mugabo binyuze mu nyigisho yatanze avuga ko 'nta mukene uzajya mu ijuru'. Ibindi azwiho hari aho yavuze ko kuba 'Apotre/Intumwa' ari byiza kuko bituma umuntu ufite iri zina avuga rikijyana ku Mana. Yiyemerera ko gushinga idini/itorero ari business yunguka. Rwandamura yemeza ko nta muntu w'umu Bishop cyangwa Apotre ukwiriye kubaho nta modoka agira. Mu bindi yatangaje byatumye abatari bacye bamutuka, yavuze ko uwamuha ubushobozi yakuraho burundu Kiliziya Gatorika.

Apotre Gitwaza yemeza ko ari we muhanuzi ukomeye muri Afrika

"Sinzi ko muri iki gihugu hari umuhanuzi unduta, sinzi ko muri Afurika mufite umuhanuzi umeze nkanjye"Gitwaza-VIDEO

Mu gihe Apotre Charles Rwandamura avuga ko ari we muhanuzi uruta abandi mu Rwanda, Apotre Gitwaza nawe ashimangira ko ari we muhanuzi uruta abandi mu Rwanda ndetse we yashyizemo n'umwihariko avuga ko ari na we muhanuzi uruta abandi muri Afrika yose. Yunzemo ko aho wajya hose muri Afrika udashobora kubona umuhanuzi umeze nka Gitwaza. Mu nkuru Inyarwanda.com yabagejejeho kuri uyu wa Mbere tariki 24/09/2018, Apotre Gitwaza yagize ati: 

Sinzi ko muri iki gihugu hari umuhanuzi unduta. Ibi mbabwira si ukwirata kandi Imana ibimbabarire niba hari akantu ko kwirata kandimo. Sinzi ko muri iki gihugu, muri Afurika, mufite umuhanuzi umeze nkanjye. Birashoboka ko azaza ariko muri iki gihe ndiho ntimuzamubona. Muzamushakishe mumumbwire. Ababyanga muramufite. Mwemera iby’abandi.. mwemera ibyabo? Ntabwo ari mwese? Barya babemera bari aha mufite ikibazo. Ndababwiza ukuri muzabimenya naragiye.

Kanda hano urebe Gitwaza ahamya ko nta muhanuzi umuruta mu Rwanda no muri Afurika

Ku bijyanye n'amaturo hari ibyo aba bagabo badahuza 

Icyakora Gitwaza na Rwandamura bafite icyo bahuriyeho abantu benshi bazi. Bombi ni Intumwa z'Imana (Apotre/Apostles). Aba bagabo bombi buri umwe ayoboye itorero ku rwego rw'isi. Ku byerekeye amaturo, aba bagabo ntabwo babivugaho rumwe. Apotre Rwandamura avuga ko umuntu udatanga icyacumi atazajya mu ijuru kuko ari umujuru kandi abajuru bakaba batazakandagira mu ijuru. Apotre Dr Gitwaza we avuga ko umuntu udatanga amaturo n'icyacumi uko bikwiriye, ashobora kuzajya mu ijuru gusa yagerayo akisanga ari mayibobo. 

Ese ni nde muhanuzi uruta abandi mu Rwanda?

Hano hari abashobora kwibaza impamvu Bishop Rugagi Innocent atavuzwe muri iyi nkuru kandi nawe akunze kumvikana cyane mu bintu by'ubuhanuzi n'ibitangaza. N'ubwo akunze kuvuga ko ahanura ibihishwe ndetse agakiza n'indwara zananiye abaganga, kugeza ubu ntabwo arumvikana atangaza ku mugaragaro ko ari we muhanuzi uruta abandi mu Rwanda. Kugeza ubu abamaze kubitangaza ni Gitwaza na Rwandamura.

Ntibyadukundiye kuvugana n'aba bagabo, gusa bamwe mu bakristo twaganiriye nabo, bavuga ko gutangaza ibi ari 'ukwikina', 'kwishyira hejuru' no 'guteshuka'. Icyakora hari abandi usanga bafite uwo bashyigikiye hagati y'aba bagabo uko ari babiri Gitwaza na Rwandamura. Gusa na none umubare munini ni uw'ababyamaganira kure. Umukristo waganiriye na Inyarwanda.com tutari butangaze amazina ye ku mpamvu z'umutekano we yagize ati:

Bibiliya yarabitubujije. Ibihe by'abahanuzi byararangiye (mbere ya Yesu). Muri iki gihe kugendera ku buhanuzi si cyo cyangombwa. Icyangombwa ni ukubaho ukurikiza ijambo ry'Imana. Benshi birukira ubuhanuzi aho kwihutira kubaho nk'uko Imana ishaka. Nkunda Ap. Gitwaza nkanakunda inyigisho ze zimbitse. Ni umubwiriza mwiza uzi agaciro ko kubwiriza. Asesengura ijambo ry'Imana ayobowe n'umwuka wera akamfasha, ariko iby'ubuhanuzi ntibinyenteressa. Icy'ingenzi ni uko nkora ugushaka kw'Imana.

Umugore wa Apotre Rwandamura avuga ko nta muhanuzi ukwiriye kuvuga ko ari we uruta abandi mu Rwanda

Bishop Margret Rwandamura ni umugore wa Apotre Rwandamura Charles bafatanya kuyobora itorero UCC. By'akarusho umugore wa Apotre Rwandamura anakuriye UCC ishami rya Gikondo. Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru nyuma y'ibyo Apotre Paul Gitwaza yatangaje ko ari we muhanuzi wa mbere mu Rwanda no muri Afrika yose, Bishop Margret Rwandamura yavuze ko atazi icyo abahanuzi bagenderaho ngo umuntu avuge ko ari we muhanuzi wa mbere. Yashimangiye ko ako ari akazi k'Imana n'Umwuka Wera. Bishop Margret uvuga ko muri UCC bemera ubuhanuzi yatangaje ko hariho ubuhanuzi bw'ukuri n'ubw'ibinyoma. Yagize ati:

Njye simuhakanya ko ari umuhanuzi ariko kumenya urwego ariho ntabwo ndi Imana cyangwa umwuka wera. Ntabwo nzi abarusha abandi, ntabwo nzi abaza ku mwanya wa mbere,..Icyo nemera ni uko abahanuzi bariho kandi ubuhanuzi bw’ukuri n’ubw’ibinyoma bubaho. Iyo umuntu ahamye ku ijambo ry’Imana akaryiga akarisobanukirwa, akaryemera, abahanuzi iyo baje ntibashobora kumutesha umurongo.

Image result for Apotre Rwandamura inyarwanda

Apotre Rwandamura n'umugore we Bishop Margret






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • vumiliya5 years ago
    Ariko reka mbabaze Apostle mubona arumukene kuburyo arya amafaranga yanyu atamugurira ninkweto? Kugeza ubu afite doctorat ebyiri izo zirahagije kuba byamutunga, ikindi afite inka amagana namagana icyo yakenera ntiyakibura. Mucishe make ntawenda kumukura kuriyisi kd ubu mwibwirako mumwibasiye ariko ntacyo muzamutwara ibyaha mumushinja ubu yakabaye ari mageragere cg atemerewe gusohoka igihugu!so rero muraje murware za pressure kubera imitima yuzuye amashyari! Erega abarimo abazi! Subu abamenye!azakomeza atere imbere kuko umukozi w'Imana agomba kuba umu millionaire nabumva inyigisho ze zuzuye imbaraga barakora bagatera imbere kubera basobanukiwe ko bahagarariye ubutunzi bw'Imana kwisi bakagendera mukuri no gukiranuka naho mwebwe murembejwe nabazimu b'iwanyu doreko aribo mwizera cyane ngo bagira imbaraga, yewe hari nabataryama ngo basinzire batumvise inyigisho ariko bati numunyamitwe. Ese ko ntawe uratanga ikirego ko yamwambuye ra?
  • Mulisa5 years ago
    Bazageraho biyite Imana ahubwo
  • BEBE5 years ago
    BOSE NI ABAPFU NTA MUZIMA URIMO. IJAMBO RY'IMANA RIRAVUGA NGO UWIBWIRA KO AHAGAZE YIRINDE ATAGWA.
  • UKURI5 years ago
    @VUMILIYA, uransekeje cyane! wakwimenyeye ibyawe ukicecekera ko utarumuvugizi wa Gitwaza! UWITEKA IMANA IHORAHO ko ariyo izi kandi ibona ukuri kuri mu mitima y'abantu. Ariko nawe niba uri n'umukristo haricyo wakwiye kuba uzi kuri Kristo, imyitwarire ye hano kw'isi ntiyigeze na rimqwe ibamo kwishyira hejuru ahubwo yari yuje ugucabugufi nyuma y'abandi bose, ubugwaneza n'urukundo. kandi ibyo byose yabikoraga ntacyo abuze.
  • 5 years ago
    nibage kwa muganga kuko bose ni abarwayi bo mu mutwe
  • The Fiture Production5 years ago
    Bose ni bamwe niba bose bakoreshwa na roho mutagatifu cg umwuka utari umwe bahaga mu mapine.Niba ari umwuka wera, umukuru ni umugaragu w'undi.
  • Kwizera5 years ago
    Imana ishimwe yo yatanze Apostle Dr Paul Gitwaza nk'impano idasanzwe k'uRwanda,Africa ndetse n'isi muri rusange. Abamuvuga ibibi kubwanjye mbonako bari mubice bitatu(3): 1.Ibinyamakuru bishaka kwamamara 2.Abanyamadini bamunzwe batishimira ibikorwa bya Apostle Gitwaza 3.Abakozi ba satani(babizi cyangwa batabizi) Iyo umuntu akomeye aravugwa,iyo umuntu akoraneza ararwanywa,iyo ni nature na logic y'isi Iyo umuntu avugira Imana ahungabanya ubwami bwa satani hanyuma satani agashaka kwihorera munzira nyinshi. Ikibabaje ni aba pastors bajya mubinyamakuru bakavuganabi(bagacira urubanza) mugenziwabo, sinziniba bible bakoresha,theology na ethics bize bibemerera kuvuga mugenzi wabo,hagati aho sinzi uwihana niba arinde hagati aho!!@





Inyarwanda BACKGROUND