RFL
Kigali

Kizito Mihigo agiye gutaramira i Kibeho ku isabukuru y'imyaka 37 ishize Bikiramariya abonekeye Alphonsine

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/11/2018 17:30
1


Umunyamuziki Kizito Mihigo yemeje ko agiye gukorera igitaramo gikomeye ku butaka butagatifu i Kibeho mu karere ka Nyaruguru. Uyu muhanzi afite ibitaramo bibiri, kimwe aragikora mu ijoro ry’uyu wa kabiri ikindi ni ku munsi w’ejo tariki 28 Ugushyingo, 2018.



Kizito Mihigo yaganiriye na  INYARWANDA ari mu rugendo yerekeza i Kibeho. Yavuze ko ko afite igitaramo agomba gukorera i Kibeho mu ijoro ry’uyu wa kabiri tariki 27 Ugushyingo 2018 ndetse ko n'ejo ku wa Gatatu tariki 28 Ugushyingo 2018 nabwo azataramira abazaba bakoraniye i Kibeho.

Mu butumwa yanyujije kuri instagram, yavuze ko yiteguye bikomeye gutaramira abazaba bakoraniye i Kibeho. Yagize ati “Kuri uyu wa 28-28 Ugushyingo 2018, iwacu i Kibeho,  abakerarugendo b' iyobokamana ibihumbi n'ibihumbagiza bahuriye mu murwa w' umwamikazi kugira ngo bizihize isabukuru y'imyaka 37 ishize Bikiramariya abonekeye Alphonsine Mumureke. Ndaba mpari, ndabakorera umuti. indirimbo zanjye zirababera ikirungo muri ibyo birori."

ubutumwa bwa Kizito Mihigo

Ubutumwa bwa Kizito Mihigo yemeza ko agiye gutaramira i Kibeho.

Kibeho ni ubutaka Butagatifu ku bemera Yezu Kristu n’umubyeyi Bikiramariya. Ku wa 28 Ugushyingo, 1981 nibwo Bikiramariya nyina wa Jambo yabonekeye Mumureke Alphonsine wigaga mu ishuri ryisumbuye ry’abakobwa ry’i Kibeho.

Kizito Mihigo w’imyaka 37 y’amavuko ni kizigenza mu bahanzi bubakiye ubuhanzi bwabo ku bukirisitu; afite indirimbo nyinshi zigizwe n’amagambo yoroshye gufata mu mutwe nka: “Usaba Yezu ntavunika’ [Indirimbo y’ubukwe], “Shimirwa” , “Ni wowe ndangamiye”, “Inuma" n’izindi nyinshi zifashishwa mu bikorwa bitandukanye. Imbuga nkoranyambaga Kizito Mihigo ari gukoresha: Site, instagram, Twitter, Facebook,

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE AVUGA KU NDIRIMBO 'AHO KUGUHOMBA YAGUHOMBYA'

REBA HANO INDIRIMBO 'AHO KUGUHOMBA YAGUHOMBYA' YA KIZITO MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Denis5 years ago
    Ahubwo na kizito akwiye kwizihiza cyane by'umwihariko uwo lundi kuko nawe yujuje 37





Inyarwanda BACKGROUND