Itsinda The Power of Cross rigiye kumurika album yabo ya mbere bise 'Super power' mu gitaramo kizaba umwaka utaha tariki 14/01/2018. Iki gitaramo bagitumiyemo abaririmbyi batandukanye.
Maurice Ndatabaye Kazigamyi umuyobozi wa The Power of the cross, yadutangarije ko muri icyo gitaramo bazaba bari kumwe na Gentil Bizigiz uzwi nka Kipenzi, True Promises Ministries, Heman worshipers International, Kingdom of God Ministries na Light choir yo mu itorero Bethesda Holy church ku Gisozi-Gakinjiro ari naryo rizaberamo iki gitaramo. Iki gitaramo kizatangira isaa cyenda z'amanywa, kwinjira ni ubuntu ku bantu bose.
Bigizi Gentil ari we Kipenzi azaba ari mu gitaramo cya The Power of cross
The Power of Cross ikunzwe mu ndirimbo Ndiho, Ndaje, Mfite umukunzi, Super power n'izindi, igizwe n’abasore n’inkumi baturuka mu matorero atandukanye. Muri uyu mwaka wa 2017, aba baririmbyi bitabiriye irushanwa rya Groove Awards Rwanda aho indirimbo yabo 'Super power' yahatanaga mu cyiciro cy'indirimbo nziza y'umwaka.
REBA HANO 'SUPER POWER' YA THE POWER OF THE CROSS
Itsinda The Power of the cross ryatangiye mu mwaka wa 2007, icyo gihe ryari rigizwe n’abahungu batanu gusa ari nabo baritangije ndetse ribanza no guheza abakobwa. Nyuma ryaje kwakira abandi baririmbyi barimo n’abakobwa, riza kubyara amatsinda atandukanye harimo abyina imbyino za Kinyarwanda, drama n’izindi.
Bamwe mu bagize The Power of the Cross
REBA HANO 'SUPER POWER' YA THE POWER OF THE CROSS
TANGA IGITECYEREZO