RFL
Kigali

Kipenzi arasaba abashakira ibisubizo mu bakomeye ku isi kujya bisunga Yesu kuko abaruta-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/05/2017 17:19
0


Umuhanzi Bigizi Gentil uzwi nka Kipenzi ku izina ry’ubuhanzi yagiriye inama abantu bashakira ibisubizo mu bantu bakomeye ku isi, abasaba kujya bisunga Yesu Kristo kuko ari we ubaruta kandi akaba yiteguye kubatabara.



Kipenzi yatanze ubu butumwa abinyujije mu ndirimbo ye yise ‘Yesu arabaruta’ ndetse akaba yamaze no gushyira hanze amashusho yayo. Kipenzi yabwiye Inyarwanda.com ko amaze kwakira ubutumwa bw’abantu benshi bahamya ko indirimbo ye yabafashije mu buryo bukomeye.

Kalebu na Yoshuwa ntibakiriho ariko dufite ubaruta

Muri iyi ndirimbo, Kipenzi avuga uburyo abigishwa basabye Yesu gusezerera abantu bagataha kuko bwari bwije kandi bashonje, ariko Yesu agahita atubura amafi abiri n’imigati itanu, bakarya bose, bagahaga. Kipenzi avuga no ku nkuru y’abisirayeli ubwo bari mu butayu bakitotombera Mose ariko Imana ikabiyereka.

Kipenzi

Umuhanzi Kipenzi

Kipenzi yumvikana aririmba aya magambo “Inzira iraruhije kuyinyuramo ntibyoroshye. Abasare ntibabishobora, umuhengeri mu nyanja ni mwinshi, abantu nabo ni benshi, inyanja ni ngari, ibidukurikiye ni byinshi, Mose watuzanye gushirira mu butayu, imbeho yo mu butayu, inyota yo mu butayu, izuba ryo mu butayu, Mose watuzanye gushirira mu butayu. None ko Mose apfuye umuyobozi w’uru rugendo,…Kalebu na Yoshuwa muri hehe, ese i Kanani muzatugezayo, i Kanani tuzagerayo."

Yesu ArabarutaKipenzi

Kipenzi

REBA HANO 'YESU ARABARUTA' YA KIPENZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND