Umuhanzi Kalimba Julius nyuma y’imyaka 7 yari amaze atumvikana mu muziki, agiye gukora igitaramo gikomeye yise ‘Come back live concert’. Ni igitaramo yatumiyemo abahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda.
Iki gitaramo kizaba kuri iki Cyumweru tariki 25 Kamena 2017 kibere i Kanombe muri God is able church kuva saa munani z’amanywa, kwinjira akaba ari ubuntu. Iki gitaramo cyatumiwemo abahanzi barimo: Patient Bizimana, Dominic Ashimwe, Christian Irimbere na Kingdom of God Ministries rikunzwe mu ndirimbo; Nzamuhimbaza, Sinzava aho uri,Talisa kumi n’izindi zinyuranye.
Kingdom of God Ministries izaririmba mu gitaramo cya Kalimba Julius
Kalimba Julius yabwiye Inyarwanda.com ko kugeza uyu munsi imyiteguro y’igitaramo cye 'Come back live concert' igeze kure na cyane ko kizarangwa n'umuziki w'umwimerere, akaba yiteguye gufatanya n’abakunzi be n’abakunzi b’umuziki wa Gospel muri rusange mu kuramya no guhimbaza Imana. Yunzemo ko uzaba ari umwanya wo kwereka abantu ko agarutse mu muziki nyuma y’imyaka 7 yari amaze atawugaragaramo bitewe n'impamvu zinyuranye.
Patient Bizimana na Dominic Ashimwe ni bamwe mu baririmba mu gitaramo cya Kalimba Julius
Igitaramo cyateguwe na Kalimba Julius
UMVA HANO 'NTIBESHYA' INDIRIMBO NSHYA YA KALIMBA JULIUS
REBA HANO 'NTAJYA ANANIRWA' YA KALIMBA JULIUS
REBA HANO'SINZAVA AHO URI' YA KINGDOM OF GOD MINISTRIES
TANGA IGITECYEREZO