RFL
Kigali

Kingdom of God yiyongereye kuri Patient Bizimana na Dominic Ashimwe n'abandi bazaririmba mu gitaramo cya Kalimba Julius

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/06/2017 19:04
0


Umuhanzi Kalimba Julius nyuma y’imyaka 7 yari amaze atumvikana mu muziki, agiye gukora igitaramo gikomeye yise ‘Come back live concert’. Ni igitaramo yatumiyemo abahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda.



Iki gitaramo kizaba kuri iki Cyumweru tariki 25 Kamena 2017 kibere i Kanombe muri God is able church kuva saa munani z’amanywa, kwinjira akaba ari ubuntu. Iki gitaramo cyatumiwemo abahanzi barimo: Patient Bizimana, Dominic Ashimwe, Christian Irimbere na Kingdom of God Ministries rikunzwe mu ndirimbo; Nzamuhimbaza, Sinzava aho uri,Talisa kumi n’izindi zinyuranye.

Kingdom of God Ministries

Kingdom of God Ministries izaririmba mu gitaramo cya Kalimba Julius

Kalimba Julius yabwiye Inyarwanda.com ko kugeza uyu munsi imyiteguro y’igitaramo cye 'Come back live concert' igeze kure na cyane ko kizarangwa n'umuziki w'umwimerere, akaba yiteguye gufatanya n’abakunzi be n’abakunzi b’umuziki wa Gospel muri rusange mu kuramya no guhimbaza Imana. Yunzemo ko uzaba ari umwanya wo kwereka abantu ko agarutse mu muziki nyuma y’imyaka 7 yari amaze atawugaragaramo bitewe n'impamvu zinyuranye. 

Dominic Nic na Patient Bizimana bazifatanya na Kalimba Julius mu gitaramo cye ‘Come back’

Patient Bizimana na Dominic Ashimwe ni bamwe mu baririmba mu gitaramo cya Kalimba Julius

Dominic Nic

Igitaramo cyateguwe na Kalimba Julius

UMVA HANO 'NTIBESHYA' INDIRIMBO NSHYA YA KALIMBA JULIUS

REBA HANO 'NTAJYA ANANIRWA' YA KALIMBA JULIUS

REBA HANO'SINZAVA AHO URI' YA KINGDOM OF GOD MINISTRIES







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND