RFL
Kigali

Kingdom of God yatangaje abaririmbyi izafatanya nabo n'ibiciro byo kwinjira muri ‘Victorious Live Concert’

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/08/2018 14:15
0


Kingdom of God Ministres igizwe n'urubyiruko rufite impano ikomeye mu kuririmba rigeze kure imyiteguro y'igitaramo bise 'Victorious Live Concert'. Kuri ubu aba baririmbyi batangaje byinshi kuri iki gitaramo cyabo.



Kingdom of God Ministries ni itsinda ryamamaye cyane mu ndirimbo 'Nzamuhimbaza', 'Sinzava aho uri', 'Mu by’ukuri' n'izindi zinyuranye. Nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Sinkabumwe Ngaga Micheal umuyobozi wa Kingdom of God Ministries, iki gitaramo kizaba tariki 16/09/2018 kibere i Nyarutarama kuri Christian Life Assembly (CLA).

Image result for Kingdom of God Ministries

Bamwe mu bagize itsinda Kingdom of God Ministries

Kwinjira muri iki gitaramo ‘Victorious Live Concert’ ni 3,000Frw mu myanya isanzwe ndetse na 5,000Frw mu myanya y'icyubahiro. Icyakora abantu bazagura amatike mbere y'uko igitaramo kiba baragabanyirijwe kuko basabwa kwishyura gusa 4,000Frw muri VIP naho mu myanya isanzwe bakaba basabwa kwishyura 2,000Frw.

Kingdom of God Ministries izaba iri kumwe na Joel Lwaga wo muri Tanzania ukongeraho n'andi matsinda akunzwe cyane hano mu Rwanda arimo; Healing Worship Team, Alarm Ministries, Asaph Gatenga, Gisubizo Ministries na True Promises. Ngaga Micheal avuga ko bageze kure imyiteguro y'iki gitaramo. Ngo bagombaga kugikora mu kwezi kwa Munani uyu mwaka, baza kugongana n'abandi bari bafashe iyo tariki bituma bacyimurira. 

Kingdom of God Ministries

Igitaramo cyateguwe na Kingdom of God Ministries






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND