RFL
Kigali

Kingdom of God yashyize hanze indirimbo nshya ‘Sinshidikanya ko unkunda’ ikomoza no ku gitaramo iri gutegura

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/03/2017 21:40
0


Itsinda ryitwa Kingdom of God Ministries rigizwe ahanini n’urubyiruko ruturuka mu matorero atandukanye ryashyize hanze indirimbo nshya ryise Sinshidikanya ko unkunda ikaba yarakozwe na producer Pastor P.



Kingdom of God Ministries ishyize hanze iyi ndirimbo nshya nyuma y’amezi atatu ishyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Sinzava aho uri’. "Sinshidikanya ko unkunda kuko uhora ubinyereka, ubwo turi kumwe ntacyo nzaba. Uri ubuhungiro bwanjye, ni wowe bwugamo bwanjye, uri umurengezi wanjye iteka.Ntagufite ntacyo nakora, nshobozwa byose nawe, uri urutare rutanyeganyega, nzakwisunga iteka. Ni wowe nshuti magara undutira inshuti zose, uri ibyishimo by'umutima wanjye,..." Ayo ni amwe mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo nshya ya Kingdom of God Ministries.

Kingdom of God

Sinkabumwe Ngaga Michel uyobora Kingdom of God Ministries yatangarije Inyarwanda.com iyi ndirimbo yabo nshya bayanditse bagendeye ku buhamya bw’itsinda ryabo kuko ngo Imana yagiye ibiyereka bityo bakaba bahamya ko ibakunda. Yagize ati: "Iyi ndirimbo yacu irashaka kwerekana uburyo umuntu yizera Imana, ni ubuhamya bwacu nka Kingdom of God kuko umunsi ku wundi Imana ijya idutungura ikaduhuza n’abantu runaka atari uko tuzi kuririmba. Imana ijya idusanga ikaduhumuriza."

Kingdom of God ngo iri mu myiteguro yo kumurika Album ya mbere y'amashusho

Sinkabumwe Ngaga Michel yakomeje avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo bashyize hanze, mu gihe cya vuba bazashyira hanze indi nshya bise ‘Mana yanjye Mana’. Mu bindi bari gutegura harimo n’igitaramo cyo kumurika Albumya mbere y’amashusho bise ‘Nzamuhimbaza’, bakaba bateganya kuzakora icyo gitaramo tariki 28 Gicurasi 2017.

UMVA HANO 'SINSHIDIKANYA KO UNKUNDA' YA KINGDOM OF GOD MINISTRIES


REBA HANO 'SINZAVA AHO URI' YA KINGDOM OF GOD MINISTRIES






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND