RFL
Kigali

Kingdom of God yakoze igitaramo gikomeye, Buravani aririmba ‘Nzamuhimbaza’ benshi barizihirwa-PHOTO & VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/06/2017 18:45
0


Kuri iki Cyumweru tariki 11 Kamena 2017 ni bwo Kingdom of God Ministries yakoze igitaramo gikomeye cyabereye mu ihema rya Kigali Serena Hotel. Buravani ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo ndetse mu gusoza iki gitaramo aririmbana na Kingdom of God yahozemo.



Iki gitaramo cyatangiye isaa kumi z’umugoroba gisozwa saa tatu z’ijoro cyitabirwa n’abantu b’ibyamamare banyuranye barimo; Anita Pendo, Mani Martin, Buravani, Aimable Twahirwa n’abandi. Kwinjira muri iki gitaramo byari ukugura CD ku 5000Frw. Ni igitaramo cyitabiriwe n’abantu bagera ku bihumbi bibiri. Kingdom of God Ministries yafatanyije n’abahanzi batandukanye barimo Dominic Nic, Israel Mbonyi, The Voice, Redemption voice y’i Burundi na Healing worship team.

Kingdom of God Ministries

Kingdom of God Ministries bitereye hejuru bati 'Nzamuhimbaza nkiriho nkifite ubugingo mvuga ineza yangiriye'

Healing worship team ikunzwe mu ndirimbo; Mana imbaraga zawe, Amba hafi,Inzira z'Imana n'izindi, ni yo yabanje kuri stage iririmba zimwe mu ndirimbo zayo zikunzwe na benshi biba akarusho bageze ku yo bise ‘Calvary’ (Karuvali). Dominic Nic Ashimwe yakurikiyeho yishimirwa na benshi ndetse abatari bacye bishimira umuhanzi ukizamuka Bosco Nshuti wafatanyije na Dominic Nic kuramya Imana.

Nyuma ya Dominic Nic hakurikiyeho itsinda The Voice rigizwe n’abahanzikazi bakomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda barimo Tonzi, Diana Kamugisha,Pastor Rose Ngabo, Pastor Jackie Mugabo, Rachel Rwibasira, Assumpta Muganwa, Alice Big Tonny na Karen Uwera. Aline Gahongayire na we ubarizwa muri iri tsinda ntabwo we yigeze aririmba. Aba bahanzikazi bahawe umwanya ugera ku minota 40 buri umwe akayobora abandi mu ndirimbo ye ndetse baza no kuririmbana zimwe mu ndirimbo zizwi na benshi.

The Voice

Itsinda The Voice ryahoze ryitwa All in One Gospel Ladies

Abasore n’inkumi bagize Kingdom of God Ministries baje kuri stage mu myambaro yiganjemo ibara ry'ubururu, bakiranwa urugwiro, baririmba zimwe mu ndirimbo zaho zigize album yabo ya mbere. Mu minota igera hafi kuri 60 bamaze kuri stage, aba baririmbyi bishimiwe bikomeye, benshi barahaguruka bafatanya nabo kuramya no guhimbaza Imana. Redemption Voice y’i Burundi yakurikiyeho iririmbana ubuhanga buhanitse mu majwi y’umwimerere.

Israel Mbonyi yageze kuri stage, na we arishimirwa cyane ndetse wabonaga abantu hafi ya bose bazi indirimbo ze. Yaje kwishimirwa cyane ageze ku ndirimbo ye ‘Nzi ibyo nibwira’ ndetse n’indi ye nshya yise ‘Sinzibagirwa’. Hafi saa tatu z’ijoro, Kingdom of God yagarutse kuri stage, ihamagara abaririmbyi bose bafatanyije nayo muri iki gitaramo ndetse n’abandi b’ibyamamare bari bahari, nuko baririmbana indirimbo yitiriwe album bamuritse ariyo ‘Nzamuhimbaza’ buri umwe agahabwa umwanya akaririmbaho agace gato k'iyi ndirimbo. 

Kingdom of God Ministries

Kingdom of God Ministries yishimiwe bikomeye

Aline Gahongayire, Israel Mbonyi, Dominic Nic na Yvan Buravani ni bamwe mu baririmbanye na Kingdom iyi ndirimbo (Nzamuhimbaza), buri umwe agatera iyi ndirimbo mu ijwi rye mu munota umwe. Yvan Buravani wahoze aririmba muri Kingdom of God Ministries nyuma akayivamo agatangira kuririmba ku giti cye, na we yagezweho atera iyi ndirimbo mu ijwi ryuje ubuhanga, benshi barizihirwa, amashyi menshi n’impundu bivuzwa muri salle yabereyemo iki gitaramo kubera kumwishimira cyane, gusa hari abandi batabyakiriye neza, bavuze ko Kingdom of God yakoze ikosa rikomeye kuko itari ikwiye guha agatuti Buravani usigaye aririmba indirimbo zisanzwe, bamwe bita indirimbo z’isi.

Kingdom of God Ministries yashimiye cyane abantu bayiteye inkunga muri iki gitaramo cyayo kugira ngo kigende neza. Sinkabumwe Nganga Michel uyobora iri tsinda yatangaje ko mu gihe cya vuba bagiye gutangira gutegura igitaramo cyo gushima Imana no gushimira abakunzi babo, iki gitaramo bagiye gutegura bakaba bagihaye izina rya ‘ThanksGiving concert’.

REBA AMAFOTO UKO BYARI BIMEZE MU GITARAMO CYA KINGDOM OF GOD MINISTRIES

Kingdom of God Ministries

Egide Bizima (Alarm Ministries),Gahongayire, Dominic na Israel Mbonyi mu gitaramo cya Kingdom

Healing worship team

Healing worship team ni yo yabanje kuri stage

Healing worship teamKingdom of God

Ev Fred Kalisa wari Mc yabajije abari mu gitaramo niba hari uzi ururimi rw'igishinwa ngo baganire habura n'umwe

Kingdom of God MinistriesKingdom of God Ministries

Igitaramo cyitabiriwe n'abagera ku 2000

Domini Nic

Dominic Nic Ashimwe yagaragarijwe ko ibihangano bye bihembura benshi

Kingdom of God MinistriesKingdom of God MinistriesKingdom of God Ministries

Aline Gahongayire yari yizihiwe cyane mu gitaramo cya Kingdom of God Ministries

Kingdom of God MinistriesBuravani

Yvan Buravani yari yaje mu gitaramo cy'itsinda yahoze aririmbamo

Kingdom of God Ministries

Anita Pendo nubwo akuriwe yari yaje kwifatanya na Kingdom of God Ministries

Kingdom of God Ministries

Diana Kamugisha ni umwe mu bagize itsinda The Voice

Kingdom of God MinistriesKingdom of God Ministries

Aline Gahongayire na Dominic Nic Ashimwe

Alice Big Tonny

Alice Big Tonny ukunzwe kuri ubu mu ndirimbo Rafiki na we abarizwa muri The Voice

Rose Ngabo

Pastor Rose Ngabo yatanze ubuhamya bw'ukuntu Imana yamuhaye urubyaro nyuma y'imyaka 4 arutegereje

Kingdom of God MinistriesKingdom of God Ministries

Assumpta Muganwa ntiyabonye umwanya wo kuririmba indirimbo ye ikunzwe yitwa 'Satura ijuru'

Kingdom of God MinistriesTonzi

Tonzi watangije itsinda The Voice

The VoiceJackie Mugabo

Pastor Jackie Mugabo

Jackie MugaboConfiance

Muhumure Confiance wo muri Heman worshipers yari kumwe n'umukunzi we (Mutoni Josiane) wo muri True Promises bari hafi kurushingana

Alice Big Tonny

Alice Big Tonny

Kingdom of God MinistriesKingdom of God MinistriesKingdom of God MinistriesKingdom of God Ministries

Kingdom of God ni uku yari yambaye kuri stage

Kingdom of God MinistriesKingdom of God Ministries

Sharon ni umwe mu baririmbyi ba Kingdom bafite impano y'ijwi ryiza

Kingdom of God MinistriesKingdom of God MinistriesKingdom of God Ministries

Iki ni cyo gitaramo gikomeye Kingdom of God Ministries ikoze bwa mbere mu mateka yayo

Kingdom of God Ministries

Kingdom of God Ministries

Yayeli utera indirimbo 'Nzamuhimbaza'

Yayeli

Yayeli ni umwe mu nkingi za mwamba muri Kingdom of God Ministries

Kingdom of God MinistriesKingdom of God MinistriesKingdom of God MinistriesKingdom of God MinistriesKingdom of God Ministries

Mani Martin ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo

Mani Martin

Mani Martin yamaze iminota nka 40 muri iki gitaramo

Kadogo

Kadogo umwe mu bafatiye runini Kingdom of God Ministries

Kingdom of God MinistriesKingdom of God Ministries

Iki gitaramo cyaranzwe n'ibihe bidasanzwe mu guhimbaza Imana

Kingdom of God Ministries

'Nzamuhimbaza nkiriho nkifite ubugingo'-Kingdom of God Ministries

Anita Pendo

'Reka nsigarane urwibutso rw'amashusho y'iki gitaramo,..nzamuhimbaza nkiriho'

Kingdom of God Ministries

Niyitegeka Yayeli ni umwe mu biyemeje kuzahimbaza Imana bakiriho

Kingdom of God MinistriesKingdom of God MinistriesKingdom of God MinistriesKingdom of God MinistriesKingdom of God Ministries

Dr Byiringiro Sam ni we wigishije ijambo ry'Imana

Kingdom of God Ministries

Aba ni abakiriye agakiza nyuma yo gukorwaho n'ijambo ry'Imana

Redemption Voice

Redemption Voice y'i Burundi yagaragaje ubuhanga mu majwi y'umwimerere

Kingdom of God MinistriesKingdom of God Ministries

Gahongayire na Dominic Nic bumviriza uburyohe bw'amajwi ya Redemption Voice

Israel Mbonyi

Israel Mbonyi kuri stage 

Israel MbonyiIsrael MbonyiIsrael MbonyiIsrael Mbonyi

Israel Mbonyi yavuye kuri stage benshi bakinyotewe gutaramana na we

Kingdom of God MinistriesKingdom of God MinistriesKingdom of God MinistriesKingdom of God MinistriesKingdom of God MinistriesKingdom of God MinistriesKingdom of God Ministries

Abasore n'inkumi bagize Kingdom bagarutse kuri stage bahimbaza Imana mu mbaraga zabo zose

Nzamuhimbaza

Abahanzi bose bahuriye kuri stage baririmba 'Nzamuhimbaza'

Kingdom of God Ministries

Dominic Nic ubwo yateraga 'Nzamuhimbaza' ya Kingdom

Kingdom of God Ministries

Aline Gahongayire na we yahawe umwanya atera 'Nzamuhimbaza'

Kingdom of God Ministries

Tonzi na we yateye 'Nzamuhimbaza'

Kingdom of God MinistriesKingdom of God Ministries

Buravani wahoze muri Kingdom, yateye 'Nzamuhimbaza' benshi barizihirwa, abandi basaba Imana ko yagaruka muri Gospel

Buravani

Buravani ati "Sinzaceceka kuvuga ineza (Imana) yangiriye"

Kingdom of God Ministries

Kingdom of God MinistriesKingdom of God MinistriesKingdom of God Ministries

Amafaranga yitanzwe mu gushyigikira Kingdom of God Ministries

Kingdom of God Ministries

Buravani,Mbonyi, Dominic na Aimable Twahirwa bafashe ifoto y'urwibutso nyuma y'igitaramo

REBA HANO VURAVANI ARIRIMBA 'NZAMUHIMBAZA'


REBA HANO MU MASHUSHO UKO BYARI BIMEZE MU GITARAMO CYA KINGDOM OF GOD

AMAFOTO: Lewis Ihorindeba-Inyarwanda.com

VIDEO: Ashimwe Shane- Afrifame Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND