RFL
Kigali

Kingdom of God y’urubyiruko rufite impano ikomeye mu kuririmba igiye gukora igitaramo yise ‘Victorious Live Concert’

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/08/2018 15:30
1


Muri Kamena 2017 ni bwo Kingdom of God Ministries iheruka gukora igitaramo cyabereye mu ihema rya Kigali Serena Hotel. Kuri ubu iri tsinda rigizwe n'urubyiruko rufite impano ikomeye mu kuririmba rigiye gukora ikindi gitaramo bise 'Victorious Live Concert'



Kingdom of God Ministries ni itsinda ryamamaye cyane mu ndirimbo 'Nzamuhimbaza', 'Sinzava aho uri', 'Mu by’ukuri' n'izindi zinyuranye. Igitaramo 'Victorious Live Concert' Kingdom of God Ministries bari gutegura kizaba tariki 16/09/2018 kibere kuri CLA i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Sinkabumwe Ngaga Micheal umuyobozi w'iri tsinda.

Usibye itariki y'iki gitaramo cyiswe 'Victorious Live Concert' yamaze kumenyekana ndetse n'ahantu kizabera, kugeza ubu nta yandi makuru aratangazwa kuri iki gitaramo. Ngaga Micheal yadutangarije ko batangiye imyiteguro y'iki gitaramo. Yavuze ko bagombaga kugikora mu kwezi kwa Munani uyu mwaka, baza kugongana n'abandi bari bafashe iyo tariki bituma bacyimurira mu kwezi kwa Cyenda uyu mwaka.

Kingdom of God Ministries

Igitaramo Kingdom of God bagiye gukora

Kingdom of God Ministries igizwe n'urubyiruko rw'abanyempano mu kuririmba. Iri tsinda ni naryo Yvan Buravan yahoze aririmbamo mbere y'uko atangira gukora umuziki usanzwe (secular music). Abandi banyempano bari muri Kingdom of God twavugamo Yayeli Niyitegeka, Byiringiro Eric uzwi cyane nka Kadogo, Betty Nyirabeyi, Dismas Nshuti, Charles Bihozagarana, Sharon Kacyeye wiga umuziki mu ishuri rya Nyundo n'abandi banyuranye.

Kingdom of God Ministries yashinzwe muri 2011 itangizwa n'urubyiruko rwigaga mu mashuri yisumbuye, batangira bakora ibikorwa by'urukundo, nyuma baza gutangira no kuririmba. Igizwe n'urubyiruko ruturuka mu matorero atandukanye. Kingdom of God yaje gukora indirimbo zinyuranye zirakundwa cyane ziyishyira mu matsinda aza ku isonga mu matsinda akunzwe cyane mu Rwanda mu muziki wa Gospel. 

Kingdom of God Ministries

Kingdom of God Ministries mu gitaramo baherutse gukora

UMVA HANO 'NDI UKOMEYE' INDIRIMBO NSHYA YA KINGDOM OF GOD






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jean Nzakorerimana4 years ago
    Kohari umuririmbyi mbona muri Healing worship na Kingdom of God'sministries





Inyarwanda BACKGROUND