RFL
Kigali

Kingdom of God Ministries bagiye gukorera ibitaramo muri Uganda mu nsengero zikomeye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/10/2018 18:36
0


Kingdom of God Ministries ya hano mu Rwanda yamamaye mu ndirimbo Sinzava aho uri igiye kwerekeza mu gihugu cya Uganda mu rugendo rw'ivugabutumwa izamaramo iminsi itatu. Biteganyijwe ko bazakorera ibitaramo mu nsengero zikomeye mu mujyi wa Kampala.



Nganga Michel Perezida wa Kingdom of God Ministries yatangarije Inyarwanda.com ko bagiye kujya i Kampala mu bitaramo bise 'Uganda Tour'. Ni ibitaramo bagiye gukora nyuma y'ikindi gikomeye baherutse gukorera i Kigali aho bari kumwe Joel Lwaga wo muri Tanzania.  Intego nyamukuru y'urugendo rwabo i Kampala, Nganga Michel yavuze ko ari ukwamamaza ubwami bw'Imana ndetse no kwagura imbibi z'iri tsinda na cyane ko bazaba banitabiriye igikorwa cyo gufungura kumugaragaro Kingdom Of God Ministries-Kampala.

Image result for kingdom of God igitaramo Buravan

Kingdom Of God Ministries mu gitaramo baherutse gukorera i Kigali

Ku wa Gatanu tariki 26/10/2018 ni bwo Kingdom Of God Ministries igizwe n'urubyiruko ruturuka mu matorero atandukanye izahaguruka i Kigali yerecyeza i Kampala mu rugendo rw'ivugabutumwa bazakora mu minsi itatu. Biteganyijwe ko aba baririmbyi bazagaruka mu Rwanda ku Cyumweru tariki 28/10/2018. Mu minsi itatu bazamara muri Uganda, bazakorera ibitaramo mu nsengero zikomeye i Kampala.

Igitaramo cya mbere bazagikora ku wa Gatanu bakigerayo, bakaba bazagikorera muri Miracle Centre mu macyesha azaba ayobowe na Pastor Robert Kayanja umwe mu bapasiteri bazwi cyane ndetse bakunzwe cyane i Kampala. Ku Cyumweru tariki 28/10/2018 mu gitondo bazaba bari muri Worship House kwa Pastor Wilson Bugembe mu gihe ku mugoroba w'uwo munsi bazitabira igikorwa cyo gutangiza kumugaragaro Kingdom-Kampala.

Kingdom of God Ministries

Kingdom of God Ministries bagiye kwerecyeza i Kampala






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND