RFL
Kigali

King Paccy mwishywa wa Gitwaza yamaze kwinjira muri muzika yiyongera ku mubare w'abaraperi baririmba Gospel

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/09/2018 14:21
1


Muri iyi minsi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana hakomeje kwiyongeramo impano ndetse mu njyana ya HipHop noneho bikaba akarusho. Kuri ubu abakora iyi njyana bungutse undi muhanzi witwa KIng Paccy uririmba Hip Hop ya Gospel uyu akaba anafitanye isano ya hafi na Apotre Gitwaza cyane ko ari mwishywa we.



Uyu musore ubusanzwe amaniza ye yitwa Mbonyingabo Kagame Pacifique gusa mu muziki akoresha amazina ya King Paccy. Uyu musore w'imyaka 23 akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ariko mu njyana ya HipHop. Ubusanzwe ni umukirisitu wo muri Zion Temple urusengero rwa Nyirarume dore ko Apotre Gitwaza uyobora uru rusengero ari musaza wa nyina w'uyu musore nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com.

gitwazaKing Paccy

Uyu musore kandi aganira na Inyarwanda.com yabwiye umunyamakuru ko usibye kuba afite impano mu kuririmba injyana ya Hip Hop, kuri ubu noneho asanga ari igihe cye mu guteza imbere iyi njyana mu baramyi bahimbaza Imana. Kuri ubu uyu musore yashyize hanze indirimbo ye nshya yise 'Dance'. 

UMVA HANO IYI NDIRIMBO YA KING PACCY 'DANCE'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Davidic5 years ago
    Courage mn frr.





Inyarwanda BACKGROUND