RFL
Kigali

KIGALI: Yahamije ko Imana yamukijije SIDA na Cancer nyuma yo gusengerwa na Prophet Bosco-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/09/2017 17:21
3


Niyitegeka Seraphine w’imyaka 31 y’amavuko bakunze kwita Mama Slyvie na Mama Jeska utuye Kabeza mu mujyi wa Kigali yatanze ubuhamya avuga ko yakize SIDA ndetse na Cancer. Uyu mubyeyi arashimira cyane Imana yamukijije ndetse na Pastor Bosco wamusengeye.



Niyitegeka Seraphine ubwo yashimaga Imana mu rusengero rwa Patmos of Faith church ruherereye ku Muhima, yavuze ko Imana yamukijije Cancer nyuma yo gusengerwa na Prophet Bosco Nsabimana bakunze kwita Pastor Fire. Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko Imana yanamukijije SIDA yandujwe n’interahamwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Mu mwaka wa 2011 ni bwo Imana yamukijije SIDA, ajya kwa muganga basanga nta bwandu afite bw’agakoko gatera SIDA. Yagize ati:

(….) Pastor wanyu (Prophet Bosco) yaransuye aransengera. 2011 ni bwo nakize SIDA mbona negatif, ndashima Imana ko nujuje imyaka 7 ntanywa ibinini bya SIDA ntagitonda umurongo wa CHUK, byari ibinini 7 byangoraga nirirwaga ndira nibaza amaherezo y’ibyo binini. Imana yankijije SIDA kubera imfubyi nareze, Cancer yo mu mutwe nayo yarakize. Nagiye gushaka Imana nshaka ko inkiza SIDA, ngira ngo iyo ntarwara SIDA sinari kuyimenya. SIDA nayimaranye imyaka 17.

Yatangiye ubuhamya bwe agira ati:

“Ndashima Imana yankoreye ibintu byinshi kandi byiza biranezeza, nabonye Imana imara agahinda, mbonye Imana impanagura amarira narihebye, ha handi mvuga ngo aho nzajya ngera hose nzajya mbivuga kuko byaranejeje cyane. Ntabwo ari ubwa mbere nsengeye hano, nahaherukaga kera mukiri Nyabugogo,…Nari mfite ibibazo bindenze cyane, Pasiteri araza aransengera, ndashima Imana ko icyo yasengeraga cyarangiye cyakemutse neza. Kuva yansengera nahuye n’ikibazo ndarwara mbura uko nza gushima ariko akanya ndakabonye, ndashima Imana yumve ko nyishimye, intozi zari zaranzengereje mfite umwana akajya aryama nkasanga yuzuye intozi kandi twaryamye ari muzima. Ukwezi kurashira nibera muri ubwo buzima. Mbese sinasinziraga.

Image result for Pastor Bosco Nsabimana amakuru

Pastor Bosco wasengeye Niyitegeka Seraphine

Niyitegeka Seraphine yakomeje agira ati: Pastor (Bosco) namumenye bitinze byarandenze ariko araza yirukana abadayimoni baragenda narabibonye n’amaso yanjye ko afite Imana. Nyuma y’izo ntozi hagiye haza inzoga zikajya ziza zisanga uwo mwana, iya 7 iramurya ariko icyo nshima Imana nuko izazaga zose nta n;’imwe yaducikaga twarazicaga. (….) Ndashima Imana yampojeje ayo marira ni ukuru. Mu 1996 ni bwo yamenyeko arwaye sida. Ndashima Imana, nanduye SIDA mfite imyaka 14, nyandurira muri Jenoside yakorewe abatutsi, muri ETO KIcukiro ni ho bayinyandurije, ndashima Imana ko bambohoje abo basigaranye bakabica bakabatera n’ibisongo, ndashima Imana njywe narasigaye banteye na SIDA. Ndashima Imana yampaye umwana muzima ndwaye. Ndwaye SIDA nahuye n’indwara nyinshi zibaho, narabanje ndwara Cancer y’akaguru bambwira ko bazagaca. Njye nari nzi ko nzakizwa n’ibinini. Sinari nziko Imana ivuga, gusa umunsi umwe nari mpagararanye n’umuntu duteze Bus, yarambwiye ngo usibye n’ako kaguru,Imana izagukiza na SIDA."

REBA HANO UYU MUBYEYI ATANGA UBUHAMYA KO YAKIZE SIDA NA CANCER






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gisele6 years ago
    Amen!Imana yacu niyo kwizerwa ntijya ivuga ngo inanirwe gusohoza ibyo yavuze. Yesu yavuze ko kubwibikomere bye twakize indwara n'abadayimoni.isi iratuzunguza ariko Yesu wacu adukomeyeho azaturengera kugeza kumunota wanyuma.ubu buhamya haraho bumvanye hari aho bunshyize .
  • Mugenza patrick6 years ago
    Imana yakoze ibyo nihabwe icyubahiro ijambo riravugango, ntwayiringiye ngo akorwe nisoni.
  • Tangi6 years ago
    Imana yo mwijuru irakora pe, ivyo binyagwa by'ibinini biragoranye cyane iyo utabigizemo uruhare , nanjye njya nizeea ko izankiza ivyo ntagizemo uruhare, abana twavutse dufite ubwandu tubana n'agahinda undi wese atapfa kumva Imana ijye iturengera pe





Inyarwanda BACKGROUND