RFL
Kigali

KIGALI: Urubyiruko rwo mu itorero Angilikani rwinjiye mu giterane cyizitabirwa na Musenyeri Justin Welby uyobora iri torero ku isi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/02/2017 16:22
1


Urubyiruko rwo mu itorero Angilikani rwibumbiye mu muryango RASA ugizwe n’abanyeshuri b’Abangilikani biga muri Kaminuza zose z’i Kigali rwateguye igiterane cy’ivugabutumwa cyizitabirwa n’umuyobozi w’itorero Angilikani ku isi Archbishop Justin Welby utegerejwe mu Rwanda kuri uyu wa 18 Gashyantare 2017.



Ni igiterane cyiswe Rwanda Anglican Youth Convention kizamara iminsi itatu cyatangiye kuri uyu wa gatanu tariki 17 Gashyantare 2017 kikazasozwa ku Cyumweru tariki 19 Gashyantare 2017 kikazajya kibera ku cyicaro cya EAR Diyoseze/Gasabo, Paruwase ya Kibagabaga mu mujyi wa Kigali, kwinjira akaba ari ubuntu.

Icyo giterane cyateguwe n’umuryango RASA (Rwanda Anglican Students Association), ababaye muri RASA na AJEUR(Association de la Jeunesse Episcopale Universitaire au Rwanda) ku bufatanye n’Itorero Angilikani. Ni igiterane kizahuza izo nzego zose kikazahuza abantu bavuye hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda.

Nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe n’ubuyobozi bwa RASA, iki giterane gifite insanganyamatsiko igira iti “Biyungamo imbaraga barubaka” ikaba iboneka mu gitabo cya Nehemiya 2: 17-18. Ni igiterane kigamije kwibukiranya umuhamagaro wa RASA no kwiha icyerekezo gishya. Ikindi ni ukwibukiranya ko urubyiruko ari urugingo rw’itorero no gukorera neza igihugu cyabo. Kizaba kandi kigamije kumenya abanyuze muri RASA na AJEUR.

Ni izihe nyigisho ziteganijwe muri iki giterane, abateguye iki giterane bagize bati:

Gukorera Imana n’imbaraga zacu ,icyo itorero n’igihugu kitwifuzaho, amateka y’ Itorero Anglikani mu Rwanda ndetse n’ejo hazaza h’itorero, umusanzu w’abakristo bize mu kubaka amahoro, urubyiruko n’umurimo, uruhare rw’urubyiruko mu kubaka itorero,igihugu n’umuryango.

Ni bande bazitabira iki giterane ?

Ubuyobozi bwa RASA bwatangarije Inyarwanda.com ko abazitabira iki giterane bose hamwe ari abantu ibihumbi 200  barimo abanyamuryango ba RASA bakiri kwiga n’abarangije, abanyeshuri bose b’Abangilikani biga muri Kaminuza z’i Kigali, abahagarariye urubyiruko mu madiyosezi yose uko ari 11 y’itorero Anglikani mu Rwanda, ishuti n’abayobozi b’Itorero Anglikani mu Rwanda ndetse n’abayobozi mu nzego za Leta.

Muri icyo giterane cy’iminsi itatu, abigisha b’Ijambo ry’Imana harimo: Rev. Canon Dr Antoine Rutayisire, Rt Rev Mvunabandi Augustin, umushumba mukuru wa Angliakani mu Rwanda Rt Rev Dr. Rwaje Oneshore n'umushumbwa wa Cantebury mu Bwongereza ari na we muyobozi w’itorero Angilikani ku isi Archbishop Justin Welby. Hazaba hari kandi amakorali atandukanye arimo: Call on Jesus yo muri RASA-UR-CST, Moriah yo muri RASA-CBE, shalom worship team yo kuri paruwase ya Remera n’ayandi.

Musenyeri Justin

Musenyeri Justin Welby uyobora Anglican church ku isi na Musenyeri Rwaje uyobora Anglican church mu Rwanda bazitabira iki giterane

Musenyeri Justin

Iki ni cyo giterane Musenyeri Justin Welby azitabira muri Kigali

Reba amafoto y'uko bimeze mu gutangira iki giterane kuri uyu wa Gatanu

Angilikani

Abashumba bakuru mu itorero Angilikani mu Rwanda bitabiriye iki giterane ku munsi wa cyo wa mbere

Angilikani

EAR RASA

Amakorali na yo yahasesekaye

EAR RASA

N'abanyamahanga na bo bitabiriye iki giterane

EAR RASA

EAR RASA

Ku munsi wa cyo wa mbere iki giterane cyitabiriwe cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mushakindi7 years ago
    Imana ihe umugisha itorero nubuyobozi bwaryo; urubyiruko rwagiteguye, abagiteye inkunga z'uburyo bw' ibitekerezo n' amafranga; abagisengeye; abazacyitabira bose.





Inyarwanda BACKGROUND