RFL
Kigali

Kigali-Urubyiruko rwa AEBR rwaremeye abana 3 babuze ababyeyi bose muri Jenoside

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/06/2016 7:47
0


Kuri uyu wa 25 Kamena 2016 urubyiruko rwo mu Itorero rya AEBR Rejiyo ya Kigali rwakoze igikorwa cy’urukundo, ruremera umuryango w’abana batatu babuze ababyeyi babo bose muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.



Icyo gikorwa cyo kuremera abo bana no kubahumuriza, cyabereye mu mudugudu wa Kibaya mu Murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi bagikora nyuma yo kwifatanya n’abaturage b’uwo mudugudu mu muganda rusange aho batundaga amatafari bayajyana ku nzu iri kubakirwa umukecuru w’incike ya Jenoside.

Umuhanzi Niyigaba Samuel akaba umuyobozi w’urubyiruko rwa AEBR muri Rejiyo ya Kigali, yatangarije Inyarwanda.com ko ibyo bakoze byose birimo no kuba bakoranye umuganda n’abaturage, bashyiraga mu bikorwa intero y’itorero ryabo rya AEBR aho rishishikariza abakristo baryo gukunda Imana, itorero n’igihugu, bakanga ubunebwe. Yagize ati:

Twebwe rero icyo twakoze twagiye gushyigikira (abakoraga umuganda) na cyane ko urubyiruko rwa AEBR dufite intero ivuga ngo Gukunda Imana, itorero n’igihugu, kwanga ubunebwe, ahooooo’ .

Nyuma y’umuganda rusange, urwo rubyiruko rwakoze igikorwa cyo kuremera abana b’imfubyi 3 bibana, barerwa n’uwitwa Cecile ari nawe mukuru muri bo. Abo bana  bakaba barabuze ababyeyi babo bombi muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Uwo muryango bawuhaye inkunga y’ itungo ry’ihene n’ibindi birimo ibiribwa. Bafashe kandi umwanya wo kuganira nabo, barabakomeza barasangira,bababwira ko Yesu Kristo agira neza. Abo bana bishimiye igikorwa cy’urukundo bakorewe, bashima Imana yohereje urwo rubyiruko na cyane badasengana muri AEBR. Samuel Niyigaba yakomeje avuga ko ibyo bakoze babitojwe na Rev Dr Gato Munyamasoko umuvugizi wa AEBR mu Rwanda aho afite icyerekezo cyon kubona abakristo n'abanyarwanda bose bafite roho nzima mu mubiri muzima. Yagize ati:

Iyo dukora ibi si ugupfa gukora ahubwo tubikora nk’abantu bafite ejo heza hazaza, tubikora nk’intero y’abashumba bacu cyane cyane Rev Dr Gato Munyamasoko aho afite icyerekezo cyo kubona abakristo n’abanyarwanda muri rusange bafite roho nzima mu mubiri muzima. Ntabwo tuzahwema kubikora nk’urubyiruko kubera ejo hazaza ni ahacu. Ntitwifuza ko amahano yagwiririye u Rwanda yazongera kuba. Turifuza kuzaba mu Rwanda twifuza ko abana bacu bazabamo kandi natwe twazabamo.

Ibi bije bikurikiye ibindi bikorwa byo kuremera abatishoboye ba Jenoside byakozwe n’abakristo n’abayobozi bakuru b’itorero rya AEBR, aho bashyikirije amazu atatu abatishoboye ba Jenoside batuye muri Kamonyi mu murenge wa Nyamiyaga. Iki gikorwa rero cyabaye k’umunsi w’ejo cyo kikaba ari umwihariko w’urubyiruko rwa AEBR.

Samuel Niyigaba yagize ati: Byagenze neza, abaturage twakoranye umuganda bishimye, uwo mukecuru twaremeye yishimye, uwo mwana Cecile na bagenzi be nabo bishimye cyane. Yaba uwo mukecuru ndetse na Cecile nta numwe usengera muri AEBR. Iyo gahunda ya AEBR yo kwibuka ikaba itareba gusa abo mu itorero ryabo ahubwo ikaba ireba abanyarwanda bose muri rusange akaba ariyo mpamvu abo bamaze gufasha ari abo mu yandi matorero. 

 

AEBR Kwibuka

Bari bambaye imipira yanditseho ngo 'Roho nzima mu mubiri muzima'

AEBR Kwibuka

Bakoranye umuganda n'abaturage b'umudugudu wa Kibaya

AEBR Kwibuka

AEBR Kwibuka

Nyuma y'umuganda habaye inama y'abaturage

AEBR Kwibuka

Umuyobozi w'umudugudu yashimiye cyane urwo rubyiruko

AEBR Kwibuka

Cecile ashyikirizwa inkunga yagenewe n'urubyiruko rwa AEBR

AEBR Kwibuka

Itungo ryahawe Cecile n'abavandimwe basizwe iheruheru na Jenoside

AEBR Kwibuka

Ifoto ya rusange imbere y'urugo rwo kwa Cecile






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND