RFL
Kigali

KIGALI: Umurundi Muco Adonis wahimbye 'Nzogera ku co yavuze' yamuritse album ya mbere mu gitaramo yise 'Made in Heaven'

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/11/2017 9:36
1


Mucyo Adonis uzwi cyane nka Muco mu itsinda One Nation Gospel ryamamaye i Burundi no mu karere mu ndirimbo 'Imana si umuntu' izwi cyane nka 'Nzogera ku co yavuze' yamurikiye i Kigali album ye ya mbere yise 'Urwibutso'.



Muco Adonis ni we watangije itsinda One Nation Gospel ndetse ni na we wahimbye indirimbo y'iri tsinda yakunzwe na benshi yitwa 'Nzogera ku co yavuze'. Kuri iki Cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2017 ni bwo Muco Adonis yakoreye i Kigali igitaramo yise 'Made in Heaven' kibera muri Kigali Serena Hotel aho Muco Adonis yari kumwe na Dominic Ashimwe, Kingdom of God Ministries na The Best Friends of God b'i Burundi.Kwinjira byari 3000Frw ahasanzwe, 5000Frw ugahabwa CD naho mu myanya y'icyubahiro byari 10,000Frw ugahabwa na CD. 

UMVA HANO 'BETTER THAN THEM' YA MUCO ADONIS

Muri iki gitaramo Muco Adonis yakomeje ku magambo yigeze gutangariza Inyarwanda y'uko yari agiye kuva mu muziki ariko Imana ikamusanga ikamusaba gukoresha impano yo kiririmba yahawe. Ni nyuma y’igihe kitari gito atari kumwe na bagenzi be baririmbana muri One Nation Gospel dore ko we ari mu Rwanda nyuma y’imvururu zabaye i Burundi, Muco Adonis akaba yarahise atangira gukora umuziki ku giti cye kugeza ubu akaba yujuje album ari nayo aherutse kumurikira abakunzi be mu gitaramo yakoreye i Kigali. 

AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE


Muco Adonis hamwe n'abaririmbyi be



Kingdom of God Ministries y'i Kigali yafatanyije na Adonis Muco

Dominic Ashimwe mu gitaramo cya Muco Adonis

Nubwo igitaramo kititabiriwe cyane ariko bacye bari bahari bahagiriye ibihe byiza


Apotre Serukiza Sosthene ni we wabwirije

Aline Gahongayire yitabiriye iki gitaramo

Bafashe ifoto y'urwibutso






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dudu6 years ago
    Uyu muhungu afite ubwiza bw'Imana kandi iki gitaramo cyatubereye cyiza turahezagirwa cyane .Imana imuhe umugisha mwinshi kandi akomeze gukora umurimo w'Imana azagera kure hashoboka





Inyarwanda BACKGROUND