RFL
Kigali

Rose Muhando akomeje kwandika amateka mu buhemu, Bishop Dr Masengo aramusabira guhura na Yesu-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/09/2017 19:28
5


Rose Muhando umuhanzikazi wo muri Tanzania umwe mu bakunzwe cyane mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana akomeje kwandika amateka mu buhemu nyuma yo gutenguha abari bamutumiye i Kigali mu giterane cy'iminsi 4 cyasojwe uyu munsi..



Umuhanzikazi Rose Muhando yari yatumiwe mu Rwanda na Bishop Dr Masengo Fidele uyobora itorero Foursquare Gospel church, aho uyu muhanzikazi yari kwitabira igiterane cyateguwe na Foursquare Gospel church mu ntego yo gushima Imana kuba amatora ya Perezida wa Repubulika yaragenze neza, abanyarwanda bagatora neza. Iki giterane ariko kirinze kirangira Rose Muhando atagikandagiyemo ndetse ntiyigeze anatangariza abamutiye icyamubujije kuza.

Bishop Dr Masengo yabwiye INYARWANDA ati (Rose Muhando) aragahura na Yesu, ...gusa naramubabariye

Bishop Dr Masengo yabwiye Inyarwanda ko Rose Muhando akwiriye guhura na Yesu akamwiyereka. Bishop Dr Masengo avuga ko yamaze kubabarira Rose Muhando. Twabibutsa ko igiterane Rose Muhando yari yatumiwemo i Kigali, cyatangiye tariki 30 Kanama 2017 kigasozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Nzeri 2017. Iki giterane cyaberaga mu cyibuga cya Kaminuza y’u Rwanda ahazwi cyane nko kuri KIE.

Rose Muhando yagombaga kuba muri iki giterane kuva ku munsi wacyo wa mbere kugeza gisojwe, gusa ntiyigeze ahakandagira n'umunsi n'umwe na cyane ko mu gusoza iki giterane umunyamakuru wa Inyarwanda yari yibereye aho cyaberaga. Rose Muhando kandi yari aherutse kwifata amajwi asaba imbabazi Rev Baho Isaie umwe mu bo yahemukiye ubushize ntiyitabire igiterane yari yamutumiyemo. Ubwo yamusabaga imbabazi, yamwijeje ko agiye kuza i Kigali.

Image result for Rose Muhando AMAKURU

Rose Muhando akomeje kwandika amateka mu buhemu

Igiterane Rose Muhando yari yatumiwemo, ni igiterane cyatumiwemo abandi bahanzi bakomeye hano mu Rwanda barimo Theo Bosebabireba, Liliane Kabaganza, Aline Gahongayire na Tonzi ukongeraho n’amatsiko akomeye ari yo Alarm Ministries, Gisubizo Ministries na Healing worship team. Kwinjira byari ubuntu ku bantu bose. Abahanzi banyuranye kimwe n'amakorali yatumiwe,bifatanyije n'abari muri iki giterane, bafatanya gushima Imana bijyanye n'insanganyamatsiko y'iki giterane. 

Rose Muhando akomeje kwandika amateka mu buhemu

Si ubwa mbere Rose Muhando avuzweho gutumirwa mu bitaramo n'ibiterane ariko bikarangira atahakandagiye. Mu Rwanda ho bimaze kuba amateka dore ko akunze kubikora kenshi. Kuri iyi nshuro aho yari yatumiwe na Bishop Dr Masengo, Rose Muhando yari yijeje abamutumiye ko azaza mu giterane cyabo, gusa amakuru agera ku Inyarwanda.com ni ubwo igiterane cyari cyegereje yahise akuraho terefone ye igendanwa, abamutumiye bagwa mu rujijo. 

Umupasiteri wa hano mu Rwanda tutari butangaze amazina ye ku mpamvu z'umutekano we, uyu akaba aziranye cyane na Rose Muhando, yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko kuri uyu wa Kane nijoro yahamagaye Rose Muhando ku yindi terefone ye, amubaza niba akije mu Rwanda, Rose Muhando amubwira ko yahuye n'uburwayi, gusa amwizeza ko azagera i Kigali kuwa Gatanu (Tariki 1 Nzeri 2017), gusa nabwo ntiyigeze ahagera kugeza ubwo igiterane cyasojwe kuri uyu wa Gatandatu. Igiteje impungenge ndetse n'urujijo ni uko Rose Muhando nta kintu na kimwe yigeze atangariza abamutumiye, ngo ababwire imbogamizi yahuye nazo. Ubwo igiterane cyari kigeze ku munsi wacyo wa mbere, Rose Muhando ngo yabwiye abamutumiye ko yamaze guhaguruka aza i Kigali, baramutegereza bagaheba kugeza ubwo igiterane cyasozwe nta n'akanunu ke. 

Bishop Dr Masengo

Bishop Dr Masengo

Inyarwanda.com twaganiriye na Bishop Dr Masengo Fidele watumiye Rose Muhando,tumubaza impamvu Rose Muhando atigeze yitabira igiterane yamutumiyemo kugeza ku munsi wacyo wa nyuma, Bishop Dr Masengo yirinda kugira byinshi atangaza, gusa avuga ko yatakarije icyizere Rose Muhando. Yagize ati "(Rose Muhando) aragahura na Yesu,...gusa naramubabariye. Ni ukumubatiza,.. namuvuyeho".

Amakuru yizewe ava mu tsinda ryateguye igiterane uyu muhanzikazi yatumiwemo ni uko bari bamwishyuye mbere itike yagombaga kumuzana i Kigali. Uyu waduhaye amakuru yavuze ko nubwo Rose Muhando ataje mu giterane cyabo, ngo bafite ishimwe rikomeye ku Mana kuba hari benshi bakiriye agakiza bagatangira urugendo rugana mu ijuru, abandi bakabohoka imitima. Ubwo Inyarwanda yaganiraga na Bishop Dr Masengo mbere y'uko iki giterane kiba, yavuze ko afite icyizere cyinshi ko Rose Muhando azifatanya nabo na cyane ko umuvugabutumwa Rev Simon batumiye ari uwo mu itorero Rose Muhando abarizwamo ndetse akaba ari nawe wahuje Bishop Dr Masengo na Muhando.

Bishop Dr Masengo

Bishop Dr Masengo

Abatari bacye bakiriye agakiza muri iki giterane

Bamwe mu bakristo baganiriye na Inyarwanda.com, bavuze ko Rose Muhando akwiriye gusengerwa Imana ikamubabarira ubuhemu bwe bwose, agahinduka. Hari abavumiye ku gahera Rose Muhando bamushinja ubuhemu no kutubaha abakozi b'Imana baba bamutumiye. Abandi bavuze ko uyu muhanzikazi arimo kwitwara nabi cyane, ibintu bidakwiriye abakozi b'Imana bagabura ibyayo byejejwe. Hari abatangaje Rose Muhando ashaje nabi bityo hakaba ngo hakenewe abandi bahanzi bakomeye mu karere ariko bo kwizerwa, bakajya baririmba abantu benshi bakaza kumva ijambo ry'Imana, hakaboneka benshi bakizwa. Rose Muhando ubwo yatabwaga muri yombi mu mezi macye ashize azira ubuhemu nk'ubu, mu kwiregura kwe yavuze ko abantu benshi bagendera ku izina rye bakarikoresha mu kwamamaza ibiterane byabo nyamara batarigeze bavugana. 

Hari abandi bo mu Rwanda Rose Muhando yatengushye

Muri 2015, Rose Muhando yari yatumiwe mu Rwanda na Rev Isaie Baho Uwihirwe mu giterane cy’umunyamerikakazi Jennifer Wilde cyabaye tariki 23 Nyakanga kugeza tariki ya 26 Nyakanga 2015 kibera i Muhanga, yishyurwa amafaranga yose yari yasabye ariko birangira atahakandagiye. Icyo gihe Rev Baho Isaie yabwiye Inyarwanda.com ko yamaze gutakariza icyizere Rose Muhando ndetse ko atazongera kumutaho umwanya amutumira kubera kumuhemukira. Mu minsi ishize Rose Muhando yoherereje Pastor Baho Isaie ubutumwa bumusaba imbabazi. Ubwo yasabaga imbabazi, Rose Muhando yagize ati: 

Muraho Bishop, Imana ishimwe cyane amakuru yaho iwanyu i Rwanda. Ndakuramukije mu izina rya Yesu, amakuru y’iminsi myinshi? Nakubonye kuri WhatsApp yanjye Imana iguhe umugisha, wakoze cyane kunyibuka no kunkunda, kukubona n’umufasha wawe aho byanshimishije. Ndumva nkumbuye kubonana nawe, ndakwibuka cyane rwose Bishop wanjye. Mbabarira ku byabaye byose, ntibyanturutseho ahubwo ni amahirwe macye nagiye ngira, ningera mu Rwanda nzagusobanurira byose uko byangendekeye.

UMVA HANO ROSE MUHANDO ASABA IMBABAZI REV BAHO ISAIE

Rev Pastor Baho Isaie yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda ko yamaze guha imbabazi Rose Muhando nyuma yo kuzimusaba, yagize ati “Muhando yansabye imbabazi, tumusengere, naramubabariye cyane rwose kuko nifuza ko yahagarara neza agakorera Imana”

Ese Bishop Dr Masengo yari afite icyizere ko Rose Muhando azaza mu giterane cye

Bishop Dr Masengo Fidele watumiye Rose Muhando, mbere y'uko igiterane kiba, yabajijwe n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com niba afite icyizere ko Rose Muhando atazamutenguha nkuko yagiye abikora abandi banyuranye, rimwe na rimwe akabasaba imbabazi ariko ntahinduke. Icyo gihe Bishop Dr Masengo yavuze ko afite icyizere cyinshi cy’uko Rose Muhando azitabira igiterane yamutumiyemo. Yagize ati:

Njye naramuganirije,ndakubwira ibintu nka bitatu. Ikintu cya mbere igiterane mperuka gukora Mwanza twari kumwe nawe, muri icyo giterane ni bwo twatangiye kumusaba ko azaza. Tuvuganye, yatubwiye ko azaza ariko nk’icyo ngicyo nanjye narakimubajije nti ko nkunze kumva abantu bavuga ko bagutumira ukemera hanyuma ntuze, ni iki cyamara impungenge ko noneho uzaza. Igisubizo yampaye yarambwiye ati akenshi kubera ko abantu bazi ko nkunzwe indirimbo zanjye zizwi, hari abantu benshi bankoresha nko kubamamariza bakanshyira ku byapa tutavuganye, nkajya kwisanga abantu bambaza bati ese kuki utaje mu giterane ntanabizi. Sinahamya ko ari Rose Muhando wenyine bibaho n’abahanzi benshi hano dukunze kuganira bakakubwira ko hari igihe abantu bagushyira ku byapa, mutaravuganye, utaranabemereye, cyangwa mwaravuganye hari ibyo mwemeje bagomba gukora batabikoze, rero byabananira ku munota wa nyuma, bikitwa ko ari wowe wahemutse kandi atari ko bimeze.

Image result for Bishop Masengo Fidele inyarwanda

Bishop Dr Masengo afite icyizere ko Rose Muhando atazamutenguha

Bishop Dr Masengo yakomeje agira ati: 

"Icya kabiri cyanyizeza ko Rose Muhando azaza nuko uwo mupasiteri uzavuga ubutumwa navuga yuko ari umupasiteri we, Muhando atuye Dodoma, uwo mupasiteri (Simon) uzavuga ubutumwa atuye Mwanza, muri icyo giterane mperukamo Mwanza ni we (Simon) wari wamutumiye (Rose Muhando). Ndimo ndatekereza yuko niba amaze iminsi atubahiriza gahunda, iyi ngiyi yo azayubahiriza kuko umupasiteri wo mu rusengero rwabo (Assemblies of God) ari we waduhuje. Ikindi nshaka kuvuga nuko muri iki cyumweru kuwa kabiri (Rose Muhando) yanyuze hano (Kigali) yari afite igiterane i Goma yarampamagaye twaravuganye, ambwira yuko azaza.Twizeye ko azaza kandi tubisengere, buriya abakozi b’Imana nka bariya, intambara zose bahura nazo akenshi bakunda kuzihuza n’ubuhamya bwabo kandi mu by’ukuri yagira n’impamvu yatuma ataza mu giterane kimwe ariko bitavuga yuko biba byamuturutseho, ndahamya ko kugeza uyu munota azaza mpereye ku byo yambwiye kandi icyiza kirimo iryo tsinda ry’abantu hafi 40 ni abaririmbyi beza pe, simvuga yuko bazatuma Muhando ataza, Muhando azaza n’abo ngabo bazaza kandi igikomeye nuko Imana izaba ihari."

Rose Muhando avuga ko yiteguye gufatanya n'abanyarwanda guhimbaza Imana

REBA AMAFOTO YUKO BYARI BIMEZE MU GUSOZA IKI GITERANE

Rose Muhando

Yakozweho cyane,..

Bishop Dr MasengoBishop Dr MasengoFoursquare Gospel church

Barahimbaza Imana mu mbaraga zabo zose

Bishop Dr MasengoBishop Dr MasengoBishop Dr MasengoBishop Dr MasengoBishop Dr Masengo

N'abana bato bari banze gucikanwa

Bishop Dr Masengo

Ntako bisa kubona abasore n'inkumi basimbukira Imana, burya koko Yesu ni sawa

Bishop Dr MasengoBishop Dr Masengo

Bishop Dr Masengo ubwo yigishaga ijambo ry'Imana

Bishop Dr MasengoBishop Dr MasengoBishop Dr MasengoBishop Dr MasengoBishop Dr MasengoBishop Dr MasengoBishop Dr MasengoBishop Dr MasengoBishop Dr MasengoBishop Dr MasengoBishop Dr MasengoBishop Dr MasengoBishop Dr MasengoBishop Dr Masengo

Bishop Dr Masengo

Bishop Dr Masengo

Banakoze amahugurwa y'abapasiteri baturutse muri Kenya, Uganda, Sudan, Ethiopia, Tanzania, Burundi, Rwanda, USA na Holland

Bishop Dr Masengo

UMVA HANO ROSE MUHANDO ASABA IMBABAZI REV BAHO ISAIE


Igiterane Rose Muhando yari yatumiwemo

AMAFOTO Y'IGITERANE: Iradukunda Desanjo- Inyarwanda.com 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    mwebwe mufata ibya politique mukabivanga niby Imana, ubwo se muhando murmura mutar kumucanga?
  • Dsp6 years ago
    Ariko se uwo bamushaka ho iki? Umuntu azajya aba cheatinga gutyo mukomeze kumugirira ikizere? Shiit
  • karind6 years ago
    hahahahaha. bishop abaye Ntabwirwa pe. ubu se yumvaga arusha iki abandi bose Muhando yagiye atenguha. erega aragenda atwiyemeraho ati nge ndabizi neza azaza. ibi mbikunda kubi iyo umuntu yiyemeye yumva ko we ari igitangaza bikarangira amwaye kurusha iyo yicecekera
  • Merci6 years ago
    Iby'abapfu biribwa n'abapfumu.Reka akomeze abanyunyuze.
  • Mahoro6 years ago
    Imana ishimwe ko ataje. Ibintu byose si bibi erega nkuko twe tuba tubibona! Wasanga hari ibyo Imana iba iturinze tutazi. Niba asanganywe ako kageso ko guhemuka se murumva iyo aza yari kubahesha umugisha atihannye!? Aragakizwa, nawe Yesu yaramupfiriye turamubanariye. Twe gucumuzwa nubusa natwe tutagibwaho n'urubanza tutazi nicyamusibije.





Inyarwanda BACKGROUND